Yabigarutseho ku wa 16 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta ubwo batangiraga gusuzuma umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya 2026/2027.
Depite Mukandaga Speciose yagaragaje ko hari imishinga 35 yari mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2025/26 yagabanyirijwe ingengo y'imari, indi ntiyagaruka mu mushinga w'ingengo y'imari ya 2026/27.
Yagaragaje ko imishinga ibiri itaragarutse mu ngengo y'imari ari uw'Imidugudu y'Icyitegererezo mu bice bya Nyagatare, Gicumbi na Musanze wagombaga gushyirwa mu bikorwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire wari mu mbanzirizamushinga ugenewe miliyoni 500 Frw ariko ubu utarimo n'uwa WASH muri Gisagara wari ufite miliyoni 312 Frw.
Ati 'Iyo mishinga yo no mu ngengo y'imari dusoza yari isanzwe irimo yarahawe ingengo y'imari bivuga yari iri gushyirwa mu bikorwa, nkaba nagize impungenge nibaza kuri iyo yaba yaravuyemo itaragarutse muri uyu mushinga w'itegeko ari iyo ibiri, uwa Gisagara na IDP Model Villageâ¦nkibaza niba nta hungabana bishobora kugira ku bikorwa byari byaratangiye.'
Imidugudu y'icyitegererezo ituzwamo abaturage benshi barimo abavuye mu miturire ishyira ubuzima mu kaga, abimuwe ahagiye gukorerwa ibikorwa by'inyungu rusange n'ibindi.
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko hari imishinga imwe yigwa igatangira ariko icyiciro cya mbere kikajya kurangira ubona yarizwe nabi, imwe ikarangira cyangwa hagakorwa icyiciro kimwe ibindi bikazakorwa nyuma hamaze kunozwa icyerekezo.
Ati 'Imidugudu y'icyitegererezo [IDP Model Villages] twabonye ko dushobora kubikora neza kurushaho, icya mbere bikaba byiza kandi gahenduka. Hari igihe tubona ko hari igihe twubaka inzu bikamera nk'aho atari zo nzu abaturage bakeneye kandi hari izindi serivisi abaturage bakeneye kandi tuba tutateganyije rero turimo gukora isuzuma n'icyerekezo kindi kijyanye na IDP Model Villages.'
Ibarura Rusange ry'Abaturage ryo mu 2022 rigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Kuva mu 2017 kugeza 2024 hubatswe imidugudu 87, ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.
Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y'ibyitegererezo isaga 250 ndetse yiyongereye cyane kuva mu 2017.