Amasezerano hagati ya CMA na SEC ashyiraho uburyo bw'ubufatanye bugamije guteza imbere isoko ry'imari mu bihugu byombi kandi mu buryo bwagutse, kongerera abakozi ubushobozi, kwereka amahirwe ahari abashoramari bose no guteza imbere ishoramari rirambye kandi ryambukiranya imipaka.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda Rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA), Romeo Ngarambe, yavuze ko 'aya masezerano agaragaza neza intego yacu. U Rwanda rurimo kubaka isoko ry'imari n'imigabane rifasha abashoramari mu ngeri zose kandi rifatanya n'andi masoko, rishingiye ku guhanga ibishya.'
Ngarambe yongeyeho ati 'Iri terembere ryimbitse turigeraho ku bufatanye n'inzego zitandukanye. Ubufatanye na SEC Nigeria buzadufasha kwihutisha ihanahana ry'ubumenyi, kunoza imigenzurire y'isoko no gushyiraho amahirwe afatika ku bagana iri soko mu bihugu byombi.'
Umuyobozi Mukuru wa SEC Nigeria, Dr. Emomotimi Agama, yavuze ko bishingiye kwinjira muri iyi mikoranire.
Ati 'Nigeria yakiriye neza ubu bufatanye. Amasoko y'imari n'imigabane muri Afurika arushaho gutera imbere iyo inzego ziyagenzura zikoranye, zigahanahana ubumenyi, zigahuza amahame ngenderwaho kandi zikubaka icyizere gikurura ishoramari ryambukiranya imipaka. Dutegereje gukorana bya hafi na CMA Rwanda kugira ngo aya masezerano atange umusaruro ufatika.'
Aya masezerano ni intambwe ikomeye muri gahunda yo kuzamura isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda, ndetse ritanga amahirwe yo gukusanya imari ihendutse kandi y'igihe kirekire.
Binyuze muri ubu bufatanye, ibigo byombi bizarushaho gusangira ubumenyi n'ubunararibonye, guhanahana ubufasha mu bya tekiniki no kunoza imigenzurire y'isoko. Ibi bizafasha kurinda abashoramari, gukorera mu mucyo mu kubyaza umusaruro amahirwe y'isoko ry'imari n'imigabane ari mu Rwanda no muri Nigeria.