Trump na Iran bongeye kwemeranya agahenge k'iminsi 60 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Donald Trump yari amaze igihe ashyirwaho igitutu gikomeye bitewe n'izamuka rikabije ry'ibiciro bya lisansi. Iryo zamuka rya lisansi ryatumye n'ibiciro by'ibindi bicuruzwa bizamuka muri rusange muri Amerika, bigera ku rwego rwo hejuru cyane rutari rwigeze rubaho mu myaka itatu ishize.

Ku rundi ruhande, ubukungu bwa Iran bwo bwari bumaze igihe buhanganye n'ingaruka z'ibihano mpuzamahanga byamaze igihe kirekire, kandi bukaba bwarakajijwe cyane n'icyemezo cya Amerika cyo gufunga ibyambu byayo.

Mu magambo make, impande zombi zari zikeneye agahenge no koroherezwa. Icyo ayo masezerano ateganya ni ukongerera igihe cy'agahenge kari kamaze kwemeranywaho ku wa 8 Mata. Ategenya indi minsi 60 nta bitero cyangwa ibikorwa bya gisirikare bizaba, Amerika ikavanaho icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran, na yo ikongera gufungura umuhora wa Hormuz, mu gihe impande zombi ziyemeza gukomeza ibiganiro.

Nubwo bimeze gutyo, ntiharaboneka inyandiko nyayo y'ayo masezerano. Ibisobanuro byatanzwe n'ubuyobozi bwa Amerika mu mpera z'icyumweru gishize bigaragaza ko aya masezerano adakemura burundu impamvu zatumye Trump afata icyemezo cyo gutera Iran, cyangwa izatumye Iran yihimura mu buryo bukomeye.

Kugira ngo buri ruhande rwerekane ko rwatsinze, Trump ashaka ko Iran ihagarika ku buryo bugenzurwa kandi mu gihe kirekire (nibura imyaka 20) gahunda yayo yo gutunganya uranium.

Ku rundi ruhande, Iran yo irasaba ko ibihano byose biyikurwaho, ikanahabwa amafaranga menshi y'amadolari yavaga mu bucuruzi bwa peteroli yayo yari yarafatiwe kubera ibyo bihano. Ibi bibazo, hamwe n'uburyo byashyirwa mu bikorwa, ni byo byagiye bibera inzitizi zikomeye mu biganiro.

Nubwo aya masezerano ashobora kuba arimo ukwiyemeza gukomeza ibiganiro kuri ibyo bibazo, kugeza ubu nta masezerano afatika aragerwaho kuri byo.

Byongeye kandi, hari n'ibindi bisabwa na Israel hamwe n'aba Républicains bafite ibitekerezo bikaze i Washington. Bo basaba ko amasezerano ya nyuma yagabanya cyangwa agenzura n'intwaro zisanzwe za Iran, ndetse n'inkunga itanga ku mitwe yitwaje intwaro iri mu karere.

Perezida Donald Trump yari amaze igihe ashyirwaho igitutu gikomeye bitewe n'izamuka rikabije ry'ibiciro bya lisansi



Source : https://kasukumedia.com/trump-na-iran-bongeye-kwemeranya-agahenge-kiminsi-60/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)