Ni amafaranga yatanzwe n'abashoramari bakomeye barimo sosiyete yitwa Impact Fund Denmark n'indi yitwa Equitane yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu n'abandi bashoramari mpuzamahanga bo mu Burayi no muri Afurika.
Ni amafaranga aya masosiyete yashoye muri Spiro mu buryo bwo kugura imigabane bugiye kuyifasha kubona igishoro cyo kwagura ibikorwa.
By'umwihariko azakoreshwa mu gukwirakwiza sitasiyo zongererwamo umuriro muri batiri za moto ndetse no kongera ubushobozi bw'inganda ziteranyirizwamo moto zikoresha amashanyarazi.
Ayo mafaranga kandi azafasha mu guteza imbere ikoranabuhanga rishya kuri moto z'amashanyarazi z'urwo ruganda n'uburyo rukoramo muri Afurika ndetse avemo n'ubushobozi bwo kwagurira ibikorwa mu bindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia.
Ni mu gihe Spiro isanzwe ikorera mu bihugu birindwi bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Nigeria, Cameroon, Bénin na Togo.
Nubwo ibyo bihugu byose bikorerwamo moto za Spiro ariko ahari inganda zikorerwamo izo moto ni muri Kenya, mu Rwanda na Uganda.
Spiro isanzwe ifite moto z'amashanyarazi zisaga 100.000 zikorera mu bihugu bya Afurika, ndetse na sitasiyo zo kongera umuriro muri batiri zazo zigera ku 2.500 ndetse imaze kongera umuriro muri batiri inshuro miliyoni 30 ndetse ikagira n'uruganda rutunganya batiri zishaje muri Nigeria.
Spiro kandi ifite itsinda ry'abashakashatsi n'abahanga barenga 150 bayifasha kunoza ibyo ikora ndetse n'ibyemezo birenga 30 biyiha uburenganzira bwo gukora mu bihugu ikoreramo.
Mu nyigo yakozwe ku bikorwa byayo muri Kenya, hagaragajwe ko moto z'amashanyarazi za Spiro zigabanya ingaruka ku bidukikije ku kigero cya 72% ugereranyije na moto zikoresha lisansi, bikaba bihwanye no kuba moto imwe ikumira toni zigera kuri 19 z'umwuka Carbon Dioxide zagombaga guhumanya ikirere.
Iyo nyigo kandi yagaragaje ko izo moto zigabanya 80% by'ibyago byo kwangirika kw'akayunguruzo k'izuba ndetse na 20% by'imyuka ihumanya yangiza ubuzima.
Ibyo byiyongeyeho kuba igiciro cy'ibisabwa ngo moto igende kigabanukamo 40% bitewe no kuzigama amafaranga yagurwaga lisansi bigatuma umumotari akora abona inyungu ifatika.
Ubuyobozi bw'iyi sosiyete buvuga ko iyi gahunda nshya y'ishoramari izafasha Spiro gukomeza intego yayo yo gutanga ubwikorezi buhendutse, burengera ibidukikije kandi burambye ku batuye Afurika, ndetse no guteza imbere inganda zaho.
Uwashinze uruganda rwa Spiro, Gagan Gupta, yavuze ko mu mwaka ushize iyi sosiyete yagize uruhare mu guhanga imirimo igera ku 6.000 mu bihugu bya Afurika.
Yongeyeho ati 'Spiro yabaye umusemburo ukomeye w'iterambere ry'inganda muri Afurika, mu guhanga imirimo. Dufite kandi intego yo kugeza ubwikorezi buhendutse kandi burambye ku baturage babarirwa muri za miliyoni.'
Umuyobozi Mukuru wa Impact Fund Denmark, Lars Bo Bertram, yavuze ko bashoye imari muri Spiro kubera ko babona hari amahirwe akomeye y'iterambere ifite ndetse n'impinduka nziza ku bidukikije.
Ati 'Twashoye muri Spiro kuko tubona itanga icyizere cyo gutera imbere kigaragara ndetse ikanagira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere muri Afurika.'
Spiro igaragaza ko kwagura ibikorwa byayo uretse kuzamura ubwikorezi burengera ibidukikije biri no mu mujyo wo gukora ubwikorezi bugezweho mu mijyi.