Sinzabatenguha: Minisitiri mushya w'Ibikorwaremezo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yari amaze guhererekanya ububashya na Dr. Jimmy Gasore asimbuye kuri uyu mwanya.

Ku wa 10 Kamena 2026 ni bwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri minisiteri eshatu icyarimwe, zisiga hose hinjijwemo abayobozi bashya barimo na Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo.

Murwanashyaka yashimye Perezida Kagame yagereranyije n'umutoza w'ikipe, kuba yaramutoranyije ngo ayobore iyi minisiteri ifite uruhare runini mu iterambere ry'igihugu, agaragaza ko na we atazamutenguha.

Ati 'Ndashimira umutoza wangize kapiteni w'iri tsinda…. umutoza ushyira abakinnyi mu mwanya. Ndamushimira ko yatekereje ko naba umuyobozi wa Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Minisiteri ifite ubuzima bw'igihugu ifite uruhare rukomeye cyane.'

Murwanashyaka yavuze ko nk'uko kapiteni atari kamara ko ari we uba uzi gukina kurusha abandi ahubwo ari ushobora guhuza bagenzi bakagera ku ntsinzi, na we azakora uko ashoboye kose ngo bagere ku musaruro witezwe, asaba abo asanze kumufasha.

Ati 'Bakinnyi beza muzanyemerere mbe kapiteni mwiza. Nanjye nzabemerera mube abakinnyi beza. Icyo bivuze muri rusange reka dukorane.'

Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w'lbikorwaremezo, kuva mu 2025 yari Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'ubwubatsi yashinze cyitwa Preferred Contractors Ltd. Mbere yo kukijyamo kuva mu 2024-2025 yabaye Umuyobozi Mukuru wa Ultimate Developers Ltd izwi cyane mu bikorwa byo kubaka inyubako zo guturamo.

Murwanashyaka kandi yakoreye ibigo bitandukanye birimo Real Contractors Ltd na ROKO Constructions Ltd.

Yakoze kandi muri Cimerwa PPC, GASABO 3D DESIGN LTD no muri Century Engineering Contractors kandi hose agenda agaragaza ubumenyi buhambaye mu gucunga imishinga ikomeye.

Yavuze ko nubwo yakunze gukorera mu bigo by'abikorera cyane, bikaba ari ubwa mbere yinjiye muri Guverinoma, ariko yiga vuba ndetse atazatenguha Abanyarwanda.

Ati 'Niga vuba. Ntabwo nzabatenguha. Icyo ndagifite ndabizi ko mundushya byinshi ndabizi ko ngiye kubigiraho. Ni byo navugaga kapiteni ntabwo bivuze ko ari we urusha abakinnyi gukina ahubwo bivuze ko bamutoranyije kugira ngo [ahuze] umutoza uri hanze n'abakinnyi bari mu kibuga, akore akazi ke neza ikipe itsinde.'

Kuko ikipe itsinzwe umusaruro mubi utazirwa ikipe yose, Murwanashyaka yasabye abakozi gutahiriza umugozi umwe bagafatanya kugera ku musaruro wifuzwa.

Minisiteri y'Ibikorwaremezo iri muri nke mu Rwanda zahawe abanyamabanga ba Leta babiri.

Barimo Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo wari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ingufu, REG na Col Bizimungu Claudien wahoze ari Umuyobozi Wungirije Engineer Command [urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z'u Rwanda].

Minisitiri Murwanashyaka ati 'Murumva ingufu n'intambwe ubuyobozi bushaka ko tugenderaho. Iyo bajya gushyiraho undi munyamabanga wa Leta mushya muba mwumva icyo bishatse kuvuga. Mwakoraga neza ariko mureke turusheho. Ntabwo abaminisitiri ari bo bagiye kubikora ahubwo ni twe twese dufatanyije.'

Murwanashyaka ni inzobere mu bijyanye n'ubwubatsi (Professional Civil Engineer). Afite uburambe burenga imyaka 15 mu rwego rw'ubwubatsi n'imishinga y'iterambere ndetse akaba n'umunyamuryango w'Urwego Mpuzamahanga rw'Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators).

Yize ibijyanye n'Ubwubatsi muri Kaminuza aho yarangije amasomo afite amanota ya mbere (First Class) muri Kaminuza y'u Rwanda.

Yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Oklahoma Christian University.

Ahawe minisiteri ifatwa nk'umutima w'iterambere ry'igihugu, kuko iterambere ry'ibikorwaremezo ari ryo rizafasha u Rwanda kuzaba igihugu gifite ubukungu buringaniye bitarenze mu 2035.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo mushya, Murwanashyaka Damien ari kumwe na Perezida Kagame nyuma yo kurahira
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mushya, Murwanashyaka Damien, yavuze ko atazatenguha Abanyarwanda
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mushya, Murwanashyaka Damien (iburyo) yahererekanyije ububasha na Dr. Jimmy Gasore asimbuye
Abayobozi bashya ba Minisiteri y'Ibikorwaremezo bari kumwe n'abo basimbuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-murwanashyaka-yinjiranye-muri-minisiteri-y-ibikorwaremezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)