Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, ari mu myiteguro y'igitaramo cye cya kabiri azakorera mu Rwanda nyuma y'umwaka ahakoreye ikindi.
Tariki ya 29 Ugushyingo 2025 ni bwo Richard Nick Ngendahayo yakoreye igitaramo mu Rwanda muri Kigali Arena yise "Niwe Healing Concert", ni kimwe mu bitaramo byakunzwe cyane, abanyarwanda bamwereka urukundo rwinshi.
Nyuma yo kubona ko igitaramo cye cya mbere cyagenze neza, ubu yahisemo kongera kugaruka gutaramira Abanyarwanda aho igitaramo kizaba tariki ya 28 Ugushyingo 2026.
Ni igitaramo yise 'Ni We Healing Concert Igice cya Kabiri' ( Ni We Healing Concert â Edition 2) nacyo kikaba kizabera muri Kigali Arena.
Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi w'umunyarwanda umaze imyaka 18 yimukiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Source : http://isimbi.rw/richard-nick-ngendahayo-agiye-kongera-gutaramira-mu-rwanda.html