Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakozi, Ubuyobozi bw'ibitaro bya Remera Rukoma hamwe n'ababatabaye kuri uyu wa 05 Kamena 2026 mu Kwibuka abari Abakozi n'Abarwayi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagawe abari abaganga n'abakozi bagize uruhare mu kwica Abatutsi babasangaga aho bakorera bashaka ubuzima. Hagarutswe ku butwari bw'Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, u Rwanda rukongera kubaho, Umucyo ugataha i Rwanda.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, yabwiye abaje Kwibuka abari Abakozi n'abarwayi mu bitaro bya Remera Rukoma bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko u Rwanda rwagize Imana, rugira Inkotanyi ndetse n'Umugaba mukuru wari uziyoboye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Visi Meya Uzziel Niyongira

Ati' Mu kwica Abatutsi mu 1994 niyo ndunduro ariko murabizi nkuko Amateka abigaragaza byatangiye cyera kuva 1959 burya nicyo bari barimo. Rero 1994 iba indunduro yo kurimbura Abatutsi burundu ndetse banasenya Igihugu mu buryo bwose'.

Akomeza, ati' Aha ng'aha ni naho twese tuvuga dushize Amanga yuko iyo hatabaho Inkotanyi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ufite ubwenge n'ubuhanga udashobora kugereranya n'abandi benshi tuzi ku Isi, Igihugu cyari kirangiye birangiye. Iyo Inkotanyi zidatabara ngo zigire n'Umugaba w'Ikirenga nka Perezida, Paul Kagame wongeye gufata imbaraga nyinshi yongera guhuza Abanyarwanda Jenoside imaze guhagarara, habaho kongera kugerageza komora ibikomere bya bacye cyane bari basigaye bacitse ku icumu, kongera guhumuriza Abanyarwanda no kugarura Ubumwe bw'Abanyarwanda Igihugu kirongera kiriyubaka, uyu munsi wa none niyo mpamvu turi aha ngaha mu bitaro bya Remera Rukoma twibuka Abaganga, Abarwayi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

Yakomeje yibutsa buri wese kutirengagiza ko byari bikomeye kongera kubaka Igihugu bundi bushya iyo ataba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame n'Umuryango RPF-Inkotanyi mu kongera guhuriza Abanyarwanda hamwe hagamijwe kubaka Igihugu kizira Amacakubiri ayo ariyo yose.

Yasabye buri muturage wese kuzibukira no kwamagana Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akamaganira kure uwo ariwe wese yagaragarwaho. Ati' Dushingiye ku bukana Jenoside yarimburanye abantu, turasaba ko buri muturage wese agomba kuzibukira no kwamaganira kure no guhungira kure ikintu kitwa Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko Jenoside yishe abantu, yica amarangamutima, yica Igihugu, isenya Igihugu, bityo uyu munsi wa none kuba hari umuturage wacu wagaragarwaho n'Ingengabitekerezo ya Jenoside byaba ari akaga gakomeye, byaba ari agahomamunwa bitewe n'uko nta mpamvu n'imwe yashingiraho yatuma akomeza kugira ibyo bitekerezo by'amacakubiri ndetse no kwifuza ko ubu butaka tureba bwakongera kunywa amaraso y'abana b'Abanyarwanda.

Yakomeje asaba ko buri wese abihungira kure kandi ko n'uwo yakumva afite akayihayiho umubwire acire birarura kuko Abanyarwanda ntawe ukeneye kuzongera kumva akaga n'agahinda. Yibukije kandi ko mu Kwibuka, nta wakwibuka abazize Jenoside ngo yibagirwe Abayihagaritse ndetse bagatakaza ubuzima bwabo.

Visi Meya Uzziel Niyongira, yasabye buri wese gufata umwanya akongera kutekereza ku mibanire ye n'abandi yirinda ko hari amacakubiri ayo ariyo yose yamuturukaho, aho yaba ava aho ariho hose. Yasabye buri wese guharanira kuzuza inshingano ye mu kubaka u Rwanda no gushyigikira Leta y'Ubumwe yasezeranije Abanyarwanda ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ati' Buri wese ni Umukoro we mu kwibaza ngo uruhare rwanjye ni uruhe mu kubaka Igihugu kizira Ingengabitekerezo ya Jenoside.


Théogène Munyaneza

The post Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel first appeared on Intyoza.

The post Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel appeared first on Intyoza.



Source : https://intyoza.com/2026/06/06/remera-rukoma-kwibuka32-iyo-hatabaho-inkotanyi-na-perezida-paul-kagame-igihugu-cyari-kirangiye-visi-meya-uzziel/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)