Nyumo y'uko umwaka w'imikino wa 2025-26 urangiye, ubu amakipe yo mu Rwanda arimo gushaka uko yiyubaka ariko ahereye ku bakinnyi bayo basoje amasezerano.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku makipe abiri akomeye yo mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC.
Mu nkuru ziheruka twababwiye abakinnyi bashobora gutandukana n'aya makipe, batazaba bakomezanya nayo umwaka w'imikino utaha.
Reka twinjire mu bakinnyi bifuza kongererwa amasezerano ariko turibanda ku bakinnyi batarafata umwanzuro wo kongera gukina mu Rwanda.
Duhereye muri Rayon Sports, yifuza kongerera amasezerano abakinnyi nka Kwizera Olivier, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Ganijuru Elie, Tshimanga Ramazani, Emery Bayisenge, Ndayishimiye Richard na Youssou Diagne.
Muri aba bakinnyi hari bamwe babwiye Rayon Sports ko bafite andi makipe abifuza bagomba kubanza kumenya icyo ababwira nka Kwizera Olivier kimwe na Youssou Diagne.
Hari kandi Ndayishimiye Richard na we ufite andi makipe amushaka ariko we akaba yiteguye gukomezanya na Rayon Sports mu gihe yaba itanga ari hejuru y'andi makipe yahaguma.
Tshimanga Ramazani we icyo arimo gupfa na Rayon Sports ni umushahara aho ashaka uri hejuru y'uwo Rayon Sports ibona yatanga. Abandi bo biteguye kongera amasezerano.
Ku ruhande rwa APR FC, abakinnyi ntashidikanywaho yifuza kongera amasezerano barimo Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert.
Gusa muri aba bakinnyi, babiri barimo Niyigena Clement na Ruboneka Bosco basabye iyi kipe ko babaha umwanya bakabanza bakava mu ikipe y'igihugu Amavubi.
Gusa ISIMBI yamenye amakuru ko uku kubitinza tinza bakirimo kureba iby'amakipe yo hanze abifuza bakaba bajya gukinayo.
Niyigena Clement we biragoye ko yakongera amasezerano ni mu gihe na APR FC irimo gukora ibishoboka byose ngo imugumane.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-na-apr-fc-mu-ntambara-yo-kongerera-amasezerano-abakinnyi-bayo-b.html