Ibyo byagarutsweho ku itariki 9 Kamena 2026 ubwo Minisitiri Sebahizi yagaragarizaga Abadepite ibikubiye muri politiki y'inganda y'imyaka 10 yatangiye mu 2024-2034.
Abadepite bagaragaje impungenge ku buryo igihugu gikomeje kwishingikiriza ku isukari ituruka mu mahanga kuko ari yo nyinshi ugereranyije n'ikorerwa imbere mu gihugu kandi igatwara amafaranga menshi, mu gihe mu Rwanda hari uruganda rwa Kabuye ruyikora ndetse n'ahashobora guhingwa ibindi bisheke hahari.
Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko Uruganda rwa Kabuye rwigeze gukora hafi 50% by'isukari ikenerwa mu Rwanda ku mwaka ariko ko ubwiyongere bw'iyo Igihugu gikeneye n'uko ahakomoka ibisheke hatariyongera byatumye ibyo bipimo bigabanyuka.
Ati 'Uruganda rwa Kabuye rukora isukari mu myaka rumaze, aho ruhinga ibisheke ntihigeze hiyongera. Nyamara isukari ikenerwa ku isoko ry'u Rwanda yo igenda yiyongera bigatuma ubushobozi bwo guhaza isoko bugenda bugabanyuka. Rwigeze gukora 45% by'isukari ikenewe mu Rwanda, ariko abakenera isukari babaye benshi, ubwo bushobozi bugenda bugabanuka ariko si uko rwakoze bike.'
Yasobanuye ko ubwiyongere bw'inganda, cyane cyane izitunganya ibiribwa n'ibinyobwa, buri mu byagize uruhare mu kongera isukari ikenerwa mu Rwanda, bigatuma itumizwa mu mahanga yiyongera kandi n'ingo ziyikoresha zigenda ziba nyinshi.
Minisitiri Sebahizi yakomeje agaragaza ko Uruganda rwa Kabuye n'ubundi umasaruro rutunganya utakomeza guhangwa amaso mu buryo bwo kuwongera ngo ugere ku kigero Igihugu gikeneye, ahubwo ko Leta ifite gahunda yo gushaka undi mushoramari.
Ati 'Dushaka kongeraho undi mushoramari, bishobotse bakaba babiri cyangwa batatu. Umwe mu bashoramari turi kugerageza gukorana na bo ni Uruganda rwa Rai rw'Abanya-Kenya. Ruzagirana amasezerano na Leta y'u Rwanda ruhinge ibisheke ku butaka tuzabereka, hanyuma rudusezeranye ko bazatanga umusaruro wahaza 50% by'isukari dukenera.'
Icyakora Minisitiri Sebahizi yavuze ko ibyo bitazakorwa ako kanya kuko bizafata imyaka igera kuri ine kugira ngo uwo musaruro uboneke.
Ikindi yagaragaje ni uko isukari ari imwe mu bicuruzwa Igihugu gitumiza hanze ku bwinshi nyuma y'ibikomoka kuri peteroli, bigatwara amafaranga menshi.
Nubwo rukora isukari nke ugereranyije n'isoko ryo mu Rwanda, Uruganda rwa Kabuye rwongereye umusaruro mu myaka itatu ishize kuko mu 2023/2024 rwatunganyije toni 5.907 z'isukari mu 2024/2025 rutunganya toni 9.640.
Ni mu gihe mu 2025/2026 rwakoze toni 10.014. Gusa uwo musaruro uracyari hasi kuko ubarirwa mu 10% by'isukari ikenerwa mu Rwanda, bigatuma itumizwa mu mahanga ikomeza kuba nyinshi.
Imibare ya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwatumije mu mahanga toni 195.610 z'isukari ifite agaciro ka miliyoni 145 z'Amadolari ya Amerika. Ibyo byagabanutse ugereranyije na 2024 aho rwari rwatumije toni 308.000 zifite agaciro ka miliyoni 238 z'Amadolari.