Abarahiye ni Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibokorwaremezo.
Umukuru w'Igihugu kandi yanakiriye indahiro z'abandi bayobozi bashya barimo Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw'Umuvunyi.
Harimo kandi Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS) na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora (RCS).
Perezida Kagame yasabye abarahiye gusobanukirwa neza inshingano bahawe kandi bakazirebera mu ndorerwamo y'igihugu cyose, aho kuzireba mu ndorerwamo yabo bwite.
Ati "Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. Buri wese muri mwe, ashyizwe muri izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa yerekanye, abantu bamubonyemo, aho yari asanzwe akorera."
Yakomeje ati "Ariko mujye munibaza muri ibyo byose kuba ari mwe bavuye mu Banyarwanda benshi bashobora kuba bakora nk'ibyo mukora. Iyo ubyiyibukije, bituma wagira uruhare rwawe rugaragara."
Umukuru w'Igihugu yagaragarije abarahiye ko imikorere mibi y'abayobozi iteza ibibazo bikomeye mu baturage, abaturage bakabyishyura kandi atari bo baba babiteye. Yibukije ko abaturage ari bo baba bakwiye kugerwaho n'inyungu ziva mu bikorwa byiza, abayobozi bakaza nyuma.
Ati "Akenshi hari ubwo bigaragara abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona ndetse n'ibisa n'ibigiye kuba akamenyero. Abenshi babishyiramo n'ubwirasi, bakibagirwa ko ari igihugu dukorera, atari ipiganwa ry'umuntu n'undi. Iteka hagomba kuba inyungu z'igihugu zishyizwe imbere. Maze iyo ukoreye neza igihugu, mu by'ukuri ntabwo inyungu zigera ku bandi gusa, zikagusiga. Nawe uba uri mu babyungukiramo."
Perezida Kagame yibukije abarahiye kure igihugu cyavuye, aho ingabo za RPA zakibohoye muri Nyakanga 1994, agaragaza ko iyo ziba zaritekerezaga ubwazo, zigatekereza ku nyungu bwite, ntaho u Rwanda rwashoboraga kugera.
Yagize ati "Ahubwo icyo abantu babaga batekereza ni uko habaga harimo no gutakaza ubuzima. Wabona ko umuntu akora ibikorwa yitanze, akarinda yatakaza n'ubuzima ariko gukorera igihugu kuri uru rwego aho tugeze, ubwo bwitange ubugereranyije ntabwo bwari bukwiye kuba butunanira, umuntu agiye abitekereza neza. Ntabwo ari imirimo idusaba gutanga ubuzima bwacu, uzi ngo ugiye ku rugamba ariko nta nubwo uzi ko uri butahe amahoro."
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu akwiye kuba ayobora abayobozi mu kazi kabo ka buri munsi, bahura n'ibibazo bakabikemura bifatanyije n'abandi, baba abo bayobora cyangwa ab'izindi nzego, ibinaniranye bakabishakira amikoro mu gihe biyasaba, bakiha ikindi gihe cyo kubikemura.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiye ko inshingano bahawe ari ubuzima busanzwe, kandi ko iyo umuntu abyumvise uko, bigenda neza. Ati "Ni imirimo ishoboka, nta gitangaza rwose kiri muri ibi bintu dukora. Ni ubuzima busanzwe. Iyo ushatse kubigira ubuzima busanzwe kandi bwiza, birakunda. Iyo ushake kubivanga rero, ugashyiramo ibindi bidakwiye, na byo bigira ubuzima bugufi kenshi."