Ku wa 11 Kamena 2026 aba mbere basinye amasezerano azatuma bahabwa iyi nkunga nyunganizi bakazahabwa binyuze mu mushinga RDDP2 ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo mu Rwanda.
Uyu mushinga wagizwemo uruhare na Leta ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.
Urubyiruko n'abagore bazahabwa inkunga ingana na 70% mu gihe abandi borozi bazajya bunganirwa nibura 60% ku mashini cyangwa amahema bazajya bagura.
Birungi Theopista Mupende usanzwe ari umworozi, yashimiye Leta yabahaye iyi nkunga nyunganizi agaragaza ko we azahita aguramo ihema rifata amazi rikajya rimufasha kubika amazi menshi igihe kinini ku buryo n'iyo izuba ryava atazigera abura amazi.
Ati 'Mu gihe cy'izuba twajyaga tubura amazi y'inka bikatugora cyane, umukamo wasubiraga inyuma ariko ubu umukamo uziyongera.''
Twahirwa Peter wororera mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko we yasabye gufashwa kugura imashini isya ubwatsi, ko iba imeze nk'urwuri rwa kabiri kuko ibafasha gutunga inka zari kujya kurisha ariko ikabusya ikabunoza inka zikaburya neza zigatanga umusaruro.
Ati 'Twiteze kuzajya tubona inka zihaze. Nizibona n'amazi ahagije umukamo uziyongera cyane, turashimira Leta yaduteye inkunga kuko si buri wese wakwigondera iriya mashini.''
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB), ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yasabye aborozi bahawe iyi nkunga nyunganizi kuyikoresha neza bongera umukamo.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet we yavuze ko mu gihe cy'impeshyi aborozi benshi babura amazi y'inka zabo, bikanatuma umukamo ugabanuka.
Ati 'Tuzabona amata ahagije agera ku Ruganda rwa Inyange bitume rubona amata ahagije, icyo dusaba aborozi ni ukwita ku mahema afata amazi bazahabwa n'ibindi bikoresho.''
Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230 zitanga umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi, ubuyobozi buvuga ko bwifuza ko uyu mukamo wiyongera cyane nibura ukagera kuri litiro zirenga ibihumbi 500 ku munsi.