Ntacyo nicuza muri Rayon Sports - Ndayishimiye Richard #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndayishimiye Richard, yavuze ko imyaka ibiiri amaze akinira Rayon Sports nta kintu yicuza muri iyi kipe kuko yayihaye ibyo yari afite.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byaterwa n'uko babifata ariko yatanze ibyo yari afite byose.

Ati "Sinzi wenda byagendana n'uko bo babifata ariko njye mu bushobozi bwanjye nakoze ibyo nari nshoboye, ibyo nari mfite narabitanze."

Abajijwe niba hari icyo yicuza mu gihe amaze muri Rayon Sports, yagize ati "Oya ntacyo nishinja, nta na kimwe."

Kuba yazakomezanya na Rayon Sports umwaka w'imikino utaha, yavuze ko bishoboka.

Ati "Ibyo bizamenyekana mbere y'uko umwaka utaha w'imikino utangira. Amahirwe arahari."

Ndayishimiye Richard, ni umukinnyi w'Umurundi ukina mu kibuga hagati wageze muri Rayon Sports muri 2024 avuye muri Muhazi United, akaba asoje amasezerano ye.

Ndayishimiye Richard yavuze ko bishoboka ko azakomezanya na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/ntacyo-nicuza-muri-rayon-sports-ndayishimiye-richard.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)