Nta dini na rimwe ridafite abashumba, abasenyeri n'abakilisitu babaye abajenosideri- Minisitiri Dr Bizimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr Jean Damscene Bizimana yabitangaje ku wa 13 Kamena 2026, ubwo yifatanyaga n'Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR) n'abaturage b'Akarere ka Karongi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Kirinda.

Tariki 14 Mata 1994, mu Bitaro bya Kirinda no mu Ishuri ry'Ubuforomo n'Ubuforomokazi bituranye, hiciwe Abatutsi bari bahahungiye, barahatikirira harokoka umwe gusa. Abishwe bose baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo.

Dr Bizimana yagaragaje ko yarebye amatangazo amadini yagiye yandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati, akabona inyandiko yanditswe n'Abasenyeri bane n'Abashumba b'Abaporotestanti umunani, muri Gicurasi 1994 ubwo bari bahuye ngo barebe uko ubwicanyi bwahagarara mu Rwanda, bakora itangazo ribabaje, rihunga Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi.

Ati 'Inyito Jenoside barayihunze. Baravuga ngo hari kwicana ku mpande zombi, kandi bagahamagarira FPR guhagarika intambara, ngo nihagarika intambara ingabo za Leta zizatunganya umutekano w'Abanyarwanda. Izo ngabo za Leta ni zo zarimburaga Abatutsi, ni zo zayoborwaga na Serubuga Laurent Perezida Habyarimana yohereje ku Kabaya mu 1992 ari hamwe na Leon Mugesera, Mugesera akajya kuvuga ko Abatutsi bazakegetwa amajosi bagatabwa muri Nyabarongo."

Dr Bizimana yahamije ko amadini yose yagize abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu buyobozi n'abayoboke basanzwe.

Ati 'Nta dini na rimwe ridafite abayobozi, abari abashumba, abasenyeri n'abakilisitu, babaye abajenosideri. Aho harimo ikibazo kinini.'

I Kirinda ahabereye igikorwa cyo kwibuka nta mibiri y'Abatutsi ihari ndetse harokokeye umuntu umwe gusa. Minisitiri Bizimana yavuze ko kwica abantu babakaroha mu mazi byakozwe kuva mu 1959.

Ati "Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo mu 1994 ntabwo byari bishya, uburyo bwose bwakoreshejwe mu kwica mu 1994 bwari bwakoreshejwe na mbere kuva mu 1959. Babataga mu migezi babanje kubatema."

"Aha ku Kirinda hari umwihariko wo kuba twibuka Abatutsi imibiri yabo ikaba idahari. Ahandi henshi twibukira haba hari imibiri ihashyinguye, ariko aha ntihari kuko yajugunywe muri Nyabarongo. No mu bwicanyi bwo mu 1963 Abatutsi baratemwe bajugunywa muri Nyabarongo no mu yindi migezi."

Yasabye abayobozi b'amadini n'amatorero kuvana isomo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakareba icyerekezo gikwiye umuntu bakumva ko abakoze ibibi batari mu mateka yahise gusa kuko ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigihari no mu banyamadini no mu banyamatorero.

Ati 'Ibi rero buri wese akwiye kuvanamo isomo ryo kuba Umunyarwanda mushya."

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abayobozi b'amadini bakwiye kuvana isomo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-dini-na-rimwe-ridafite-abashumba-abasenyeri-n-abakilisitu-babaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)