Umukinnyi mushya mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Noam Fritz Emeran yavuze ko impamvu yatumye atinda ari uko yashakaga kuza yiteguye abona hari icyo yafasha Amavubi.
Ni nyuma y'uko uyu rutahizamu ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya FC Groningen mu Buholandi, ku nshuro ya mbere yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi ubu akaba ari kumwe n'abandi mu Misiri aho bari gukorera umwiherero.
Yavuze ko ari ibintu by'agaciro gakomeye cyane kuba aje gukinira igihugu cye, igihugu na papa we Emeran Fritz Nkusi yakiniye.
Ati "Ni iby'agaciro gukinira igihugu cyanjye, igihugu cya mama wanjye, igihugu na papa yakiniye."
Uyu mukinnyi wari umaze igihe kinini yifuzwa n'u Rwanda ariko ntibikunde, yavuze ko byatinze kuko yashakaga kuza yiteguye.
Ati "Byaratinze kubera ko nashakaga kuza niteguye kandi nkagira icyo ntanga, ntabwo nashakaga kuza kuko izina ryanjye ari Noam Emeran, nashakaga kubanza kwitegura, ubwo maze gukina imikino myinshi ku rwego rw'uwabigize umwuga, ndumva ari cyo gihe cyo kuza."
Yakomeje kandi avuga ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kuganira n'ababyeyi be nk'uko n'ubundi bajya babigenza ku bintu byinshi.
Kuba hari nk'umukinnyi w'umunyarwanda yigeze abaza by'umwihariko nk'abakina i Burayi, yagize ati "Ntawe rwose. Ninjye na mama ndetse na papa twafashe icyemezo."
Emeran Noam watunguwe no gusanga mu mwiherero w'Amavubi nta tandukaniro riri mu bakinnyi bakina mu Rwanda n'abo hanze aho bose ari umuryango, yiteguye gutanga byose.
Ati "Niteguye gutanga 200% kugira ngo mfashe igihugu cyanjye. Ikintu cyantunguye nkigera mu mwiherero ni uko nasanze yaba abakinnyi bakina mu Rwanda n'abakina hanze bose ari bamwe, ni umuryango nta tandukaniro."
Noam kandi yavuze ko afite amatsiko yo gukinira muri Stade Amahoro yuzuye.
Ati "Cyane, ubwo nabibonaga ubushize bwari ubwa mbere, ntabwo nari mbyiteze. Narabyishimiye, urabizi imikino rimwe na rimwe iba ari nk'ubusazi, ntabwo nari narabibonye n'amaso yanjye, narabibonye birantungura."
Yavuze ko nubwo nta mikino y'Amavubi myinshi yarebye ariko nk'iyo aheruka ya FIFA Series yayirebye, uburyo batwaye igikombe byoroshye, abafana ari benshi ari nabwo yabonaga Amahoro yuzuye.
Source : http://isimbi.rw/noam-emeran-yavuze-icyamutunguye-n-icyatumye-atinda-kuza-gukinira-amavubi.html