Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yahaye Bebe Cool amasaha 48 yo kuba yamaze kumusaba imbabazi ku magambo yamutangajeho ko yamutekeye umutwe.
Binyuze mu ibaruwa y'abanyamategeko be, Miss Mutesi yasangije abamukurikira, bamenyesheje Bebe Cool ko bashobora kumutwara mu nkiko bamurega icyaha cyo gusebanya, gutangaza amakuru y'ibihuha yangiza izina ry'umuntu.
Bagize bati "Ibyatangajwe bigize ibikorwa byo gusebya no kwangiza izina ry'umuntu, bikaba ari ibinyoma bidafite ishingiro. Byakozwe mubizi kandi bigamije kugirira nabi umukiliya wacu, ndetse byatangajwe mutabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa kubanza gukora iperereza rikwiye.'
Mbidde & Co. Advocates bahagarariye inyungu za Miss Mutesi Jolly mu mategeko, bavuze ko "ibyamuvuzweho na Bebe Cool byateguwe mu buryo bwo kumutesha agaciro, kumukoza isoni, kumushyira mu majwi no gutuma asuzugurwa mu ruhame, ibintu byangije cyane kandi bishobora gukomeza kwangiza izina n'icyubahiro cye.'
Miss Mutesi yahahakanye ko nta biganiro cyangwa amasezerano y'ubucuruzi yigeze agirana na Bebe Cool ndetse ko na nimero ya telefoni yagaragaje ko ari iya Mutesi Jolly atari iye.
Muri iyi baruwa kandi, bibukije Bebe Cool ko tariki ya 4 Ukwakira 2024 Mutesi Jolly yasabye abantu kwitondera abantu barimo kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.
Ni muri urwo rwego babwiye Bebe Cool ko ibyo yatangaje bigize icyaha kandi ko ibyo arimo gutangaza bishobora guteza Mutesi Jolly igihombo kirimo icy'amafaranga asabwa kubihagarika.
Yanasabwe gusaba imbabazi binyuze mu nyandiko bitarenze amasaha 48, atabikora bakaba batanga ikirego agakurikiranwa mu buryo bw'amategeko.
Ejo hashize ni bwo abinyujije kuri Twitter, Bebe Cool yatangaje ko Miss Mutesi Jolly yamutekeye umutwe akamurya amafaranga .
Source : http://isimbi.rw/miss-mutesi-jolly-yahaye-bebe-cool-igihe-ntarengwa-cyo-kuba-yamusabye-imbabazi.html