Kwibuka32: Abakozi ba Ameki Color basabwe gusigasira amateka no guhangana n'ababiba urwango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aba bakozi ba Ameki Color basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uko yateguwe, n'uburyo yashyizwe mu bikorwa, inzirakarengane zirenga miliyoni zikahasiga ubuzima mu minsi 100 gusa, nyuma basura ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Kigali.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abakozi ba Ameki Color, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250.

Umuyobozi Mukuru wa Ameki Color, Rusirare Jacques yavuze ko kera, Abanyarwanda bari babanye mu mahoro ariko abazungu baje mu gihugu ibintu bitangira kuzamba kuko bari bafite intego yo kubategeka no kubabibamo amacakubiri bijyana n'urwango.

Yagize ati 'Rubyiruko muzirinde ikintu cyose cyabiba amacakubiri, umwiryane hagati yanyu, muhaguruke murwanye abakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ahanini bifashisha imbuga nkoranyambaga, rero kuko ari mwe muzikoresha cyane nimubasubize mubabwiza ukuri.'

Yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga bahangana n'abashaka gusubiza iguhugu inyuma, arushishikariza gukomeza gusigasira amateka.

Umukozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ndayisaba Innocent yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano zikomeye zo kurinda amateka y'igihugu, agaragaza ko n'Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ribisobanura neza ko 'Abanyarwanda bazakomeza kwibuka igihe cyose.'

Yasabye abakozi ba Ameki Color kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose yababibwamo, ahubwo abashishikariza gukora cyane kugira ngo biteze imbere.

Aba bakozi ba Ameki Color basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uko yateguwe, n'uburyo yashyizwe mu bikorwa
Umukozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ndayisaba Innocent yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano zikomeye zo kurinda amateka y'igihugu
Umuyobozi mukuru wa Ameki Color, Rusirare Jacques, yasabye urubyiruko gukoresha imbugankoranyambaga bahangana n'abashaka gusubiza iguhugu inyuma
Abakozi ba Ameki Color, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250 y'inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso.
Abakozi barimo n'urubyiruko bakora muri Ameki Color basabwe gukomeza gusigasira amateka no guhangana n'ababiba urwango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka32-abakozi-ba-ameki-color-basabwe-gusigasira-amateka-no-guhangana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)