Julie Mutoni yiyemeje kugura iyi mashini izwi nka 'Holmium Laser Medical system' ngo izahabwe ibitaro, mu gikorwa cyo guhabwa ububasha nk'umuyobozi mushya w'uyu muryango cyabaye ku wa 5 Kamena 2026. Yasimbuye Andrew Kulayige kuri uyu mwanya w'ubuyobozi.
Holmium Laser Medical system ni imashini ikoresha ikoranabuhanga mu kubaga umuntu bitabaye ngombwa ko umubiri we ufungurwa, kuko ikoresha imirasire (laser light).
Mutoni yagaragaje ko muri iyi manda ye ashyize imbere guteza imbere serivisi z'ubuvuzi aho bazagura iyi mashini isanzwe iboneka muri Kenya gusa. Ifasha cyane abagabo bafite ibibazo mu miyoboro y'inkari.
Ati 'Tuzi uburyo indwara ya prostate n'izindi ndwara ziri kwibasira abagabo cyane, ariko nta bikoresho bihagije twari dufite bifasha aba bagabo bacu. Iyi mashini uretse no mu Rwanda no mu karere ntayo kuko iboneka mu bitaro bimwe byo muri Kenya, kandi si buri muturage wese ufite ubushobozi bwo kujyayo.'
Yakomeje avuga ko 'Kugura iyi mashini kandi bizafasha kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi kuko abantu byagoraga kujya muri Kenya bazajya baza hano mu Rwanda, ibizazamura n'ubukungu bwacu.'
Iyi mashini nimara kugurwa izahabwa ibitaro bya CHUK, bizwiho kwakira abarwayi benshi bafite ibibazo bijyanye n'urungano rw'inkari.
Umuyobozi muri CHUK, Dr Muhawenimana Emmanuel, yagaragaje ko iyi mashini yari ikenewe cyane bitewe n'umubare munini w'abantu bafite uburwayi buyikenera.
Ati 'Dufashe nk'urugero muri aya mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, abantu baje kwisuzumisha barenga 6.000 kandi muri bo nka 51% baba bafite ibimenyetso by'uburwayi bwa prostate. Hari abo duha imiti bugakira ariko usanga nka kimwe cya gatatu bo bakeneye kubagwa.'
Yagaragaje ko ababagwa ari bo bakeneye iyo mashini cyane kuko ubusanzwe babaga umuntu bisanzwe ibituma agira igisebe kinini, agatinda mu bitaro, mu gihe uwabazwe hakoreshejwe Holmium Laser Medical system mu minsi ibiri aba atashye kandi nta gisebe afite.
Kuliyage wayoboraga uyu muryango, yagaragaje ko hari byinshi muri uyu mwaka bishimira bagezeho, birimo guha amazi meza abaturage bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, kongera umubare w'abanyamuryango n'ibindi.
Ati 'Twatanze lunettes 350 z'amaso ku bantu bari bafite ibibazo by'amaso, twahaye abantu bafite ibibazo by'ingingo imbago n'ibindi byose dufatanyije n'abanyamuryango bacu hari byinshi twagezeho.'
Muri iki gikorwa kandi hakusanyijwe ibihumbi 27$ (arenga miliyoni 39 Frw) azaherwaho mu kugura iyi mashini ya Holmium Laser Medical system.
Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye kwiteza imbere, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kurwanya indwara z'ibyorezo.