Kigali: Hakenewe meterokibe ibihumbi 65 z'amazi ku munsi ngo isaranganya ribe amateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe Umujyi wa Kigali ukenera amazi angana na meterokibe ibihumbi 210 ku munsi, ariko kuri ubu haboneka meterokibe ibihumbi 145 ku munsi. Bivuze ko hakiri icyuho cya meterokibe ibihumbi 65 ari nacyo gituma hakigaragara isaranganya ry'amazi muri uyu mujyi.

Ku muturage wa Kanombe, Busanza, Karembure no mu bindi bice iyo bavuze ikibazo cy'isaranganya ry'amazi abyumva vuba bitewe n'uko muri iyi minsi amazi yatangiye kuba ikibazo n'impeshyi itari yatangira neza.

Hari n'aho amazi agurishwa ku mavomo rusange yatangiye kuba imari ishyushye aho usanga abayagurisha bayakura ku giceri cya 20 Frw asanzweho ku ijerekani, bakayagurisha guhera kuri 300 Frw kuzamura bitewe n'uko aba akenewe n'abantu benshi nyamara.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha, yabwiye IGIHE ko imwe mu mpamvu zituma abacunga amavomo rusange bagurisha amazi ku giciro kiri hejuru, ari uko hakigaragara isaranganwa ry'amazi mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bitewe n'icyuho cy'amazi adahagije.

Yavuze ko hari imishinga minini bari gukoraho izatuma iki kibazo kiba amateka, abaturage bakabona amazi amasaha 24 kuri 24 nta kongera gusaranganwa.

Ati 'Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga ya vuba vuba rwose dushaka kuba twarangije gukora ku buryo igomba kuzura bitarenze ukwezi kwa Cyenda. Hari nk'umushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rw'amazi rwa Nzove, turateganya kongeraho meterokibe 20 bitarenze Nzeri, ibyo byo bigeze kure twamaze gusinyana amasezerano na rwiyemezamirimo uzabikora.''

Dr. Kabaasha yavuze ko hari umushinga munini cyane w'igihe kirekire uzongera amazi angana na meterokibe 400 ku munsi, uzabafasha kongera amazi kugeza mu 2035. Yavuze ko uwo mushinga uzafata amazi ku rugomero rwa Nyabarongo II, hazavamo amazi azatanga amashanyarazi n'amazi bazaha abaturage.

Ati 'Hari undi mushinga wo kwagura uruganda rwa Karenge aho rusanzwe rutanga meterokibe ibihumbi 12, ariko turi kurwagura ku buryo ruzajya rutanga meterokibe ibihumbi 48, izigera ku bihumbi 36 zizazanwa muri Kigali, murumva ko rero mu minsi iri imbere isaranganywa ry'amazi rizaba amateka mu Mujyi wa Kigali.''

Dr. Kabaasha yasabye Abanyarwanda kwirinda gusesagura amazi, kwirinda kwangiza ibikorwaremezo byayo ndetse no kutarebera abayiba, abasezeranya ko bari gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo buri wese abashe kugerwaho n'amazi meza.

I Kigali hakenewe meterokibe ibihumbi 65 z'amazi ku munsi ngo isaranganya ribe amateka
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr. Kabaasha yavuze ko bafite imishinga myinshi yitezweho kongera ingano y'amazi mu Mujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hakenewe-meterokibe-ibihumbi-65-z-amazi-ku-munsi-ngo-isaranganya-ribe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)