Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiriye ku bahinzi n'aborozi 77 barimo abahinzi ku giti cyabo, amakoperative na kompanyi. Ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, aba mbere basinyanye amasezerano y'inkunga nyunganizi na Kilimo Trust iri kunyuzwamo ayo mafaranga.
Iyi nkunga nyunganizi izakoreshwa mu kugura imashini zumisha umusaruro, kubaka ubuhunikiro bw'imyaka, hangari zo kumisha ibigori, imashini zihungura ibigori, harimo kandi ibikoresho byagenewe aborozi nk'imashini zishya ubwatsi, shitingi zagenewe gufata amazi n'ibindi byinshi.
Mukamana Liliane ubarizwa muri Koperative Twunge ubumwe Ryamanyoni iherereye mu Murenge wa Murundi, yavuze ko bari bafite ikibazo cy'ubwanikiro buto bwatumye mu gihembwe cya 2026 A hangiritse umusaruro ugera kuri toni enye nyuma yo kugira umusaruro mwinshi uruta ubwanikiro bari bafite.
Yavuze ko bazishyura miliyoni 14.5 Frw bahabwe inkunga nyunganizi y'izindi miliyoni 14.5 Frw zizakoreshwa mu kububakira ubwanikiro bugari buzatuma ibyo beza byose bibona aho byanikwa.
Bahati Wenslas uhagarariye Agriface isanzwe igura umusaruro ikawutunganya, yavuze ko bakunze kugura umusaruro wo mu Karere ka Kayonza ariko bakaba bahuraga n'ikibazo cyo kubura uburyo bumisha umusaruro.
Yavuze ko bagiye kunganirwa ku mashini yumisha umusaruro ifite agaciro ka miliyoni 109 Frw.
Ati 'Nkatwe dukora ibyo kurya bigaburirwa abana, bigomba gukorwa mu buryo bwumishijwe neza, ibyo kurya by'amatungo nabyo bikorwa cya gihe cy'imvura ku buryo kumisha imyaka byatubangamiraga cyane, twajyaga kuyumisha ahandi ugasanga biraduhenze cyane. Ubu tugiye kwitegura neza, tuzasarure twifitiye imashini yumisha izaba igisubizo kuri twe n'abahinzi benshi.''
Umuyobozi wa Kilimo Trust Rwanda, Andrew Gashayija, yavuze ko bafatanya na Leta mu gushyira mu bikorwa inkunga nyunganizi iri gutangwa mu mishinga ya RDDP na KIIWP.
Yavuze ko hashowemo miliyari 1.6 Frw aho abahinzi n'aborozi bazagira uruhare rwa miliyoni zirenga 800 Frw hanatangwe inkunga nyunganizi y'arenga miliyoni 730 Frw.
Yavuze ko abazafata inkunga nyunganizi kuri gahunda yo kuhirira amatungo bazunganirwa kuri 60%, abagura imashini zisya ubwatsi bazunganirwa 50%, abagore n'urubyiruko bunganirwe ku kigero cya 70% mu gihe koperative zizunganirwa kuri 50%.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko aya masezerano abahinzi n'aborozi basinye azabafasha mu gukemura ibibazo byari biri mu bihinzi n'ubworozi ku buryo bizatuma babasha kongera umukamo n'umusaruro.
Ati 'Ni amahirwe akomeye kandi aje kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi bari basanzwe bakora. Turakomeza kubafasha gushyira mu bikorwa iyi mishinga kugira ngo ibyo bakora birusheho kugenda neza, abacikanwe rero hari andi mahirwe agiye kuza, turasaba abahinzi n'aborozi kuyabyaza umusaruro kandi n'uruhare rwa Leta rurahari.''
Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dukunze guhura n'ikibazo cy'izuba ryinshi rikazengereza abahinzi n'aborozi, kuri ubu Leta yagashoyemo amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha aba bahinzi n'aborozi.