Kimwe n'andi mashuri yisumbuye, ishuri rya EAV Kabutare mu 1996 ryigagamo abanyeshuri barimo n'abakuze. Kari akazi katoroshye by'umwihariko ku barezi bashinzwe imyitwarire y'abanyeshuri.
Nubwo byari ibihe bigoye, abarezwe na Kibambe Nziyumvira Methode wari ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) icyo gihe bavuga ko yabatoje ineza, ikinyabupfura n'urukundo.
Raymond Chretien wavuze mu izina ry'abanyeshuri batanze iyi nzu, yavuze ko bamenye ko uyu mubyeyi wabareze bagakura yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru agikodesha.
Ati 'Twabigiyemo inama nk'abana yareze tumugurira kiriya gipangu cya miliyoni 14 Frw nk'ishimwe ry'uko yatubereye umubyeyi mwiza, aduha umwanya, aduha urukundo, aduha uburere'.
Kibambe Nziyumvira Methode wahawe inzu mu Kagari ka Kibilizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi hafi y'aho yari atuye mu nzu y'ubukode, yavuze ko icyatumye atabasha kugura ikibanza ngo yiyubakire ari ukurihira ishuri abana batanu.
Ati 'Igikorwa aba bana bankoreye ni igikorwa cy'ubudashyikirwa. Akenshi abanyeshuri ntabwo bakunze kuvuga rumwe n'umurezi ushinzwe imyitwarire baza kubimenya nyuma ko ibyo wababwiraga ari ingirakamaro, ariko kugira ngo ubashe kurera umwana icya mbere ni uko umuba hafi, ukamugira inama n'iyo hazamo igihano gito gito ariko umwana abona ko wamubereye umubyeyi'.
Gervais Mukiza Rwihaniza wabaye umurezi mu bigo by'amashuri birimo na TTC Rubengera kuri ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru yavuze ko ari ubwa mbere abonye abanyeshuri bahaye umurezi wabo impamo y'inzu.
Ati 'Abanyeshuri muri garuka ushime basanzwe bashimira abarezi babo, bakamuha impano ari ni ubwa mbere mbonye abanyeshuri bahaye umurezi wabo ishimwe ry'inzu. Biduteye ishema nk'abarezi twese mu gihugu'.
Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Nyamurinda Protais, yavuze ko iri shimwe ari umusaruro w'urukundo rukwiye kuranga buri murezi wese.