Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026, umusaza witwa Abegayire Vedaste w'imyaka 67 y'amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, yasanzwe mu cyumba yararagamo wenyine yapfuye.
Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu musaza Abegayire Vedaste yararaga mu cyumba cye wenyine nyamara agifite umukecuru babana ndetse basezeranye, ariko kubera impamvu z'Amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo buri wese akaba yararaga ukwe.
Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge yabwiye intyoza.com ko amakuru y'uyu musaza ari ukuri ko ndetse nk'ubuyobozi bayamenye ariko ko nyuma umurambo w'uyu musaza Abegayire wajyanywe kwa muganga ngo upimwe.
Andi makuru intyoza.com yamenye iyakuye muri bamwe mu baturage ba hafi b'uyu muryango wabanaga mu makimbirane kugera n'ubwo umusaza n'umukecuru bananiwe gusangira uburiri, umwe akajya arara ukwe, ni uko uyu musaza mu bihe bishize ngo yagiye mu buyobozi avuga ko ashaka kwaka Gatanya kuko ngo yabonaga atitaweho n'umukecuru basezeranye kubana, ndetse ko ngo amuheza ku mitungo bafitanye.
Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni uko uyu musaza yasaga n'uwahawe akato n'uwo bashakanye ku buryo no kumugaburira byari ikibazo, ntacyo amukorera na kimwe nk'uwo basezeranye ndetse bafitanye imitungo kugeza n'ubwo umusaza ngo yitekeraga cyangwa se agatungwa n'amandazi, Capati n'ibishyimbo.
Amakuru intyoza.com igishakisha ni uko nyuma yo gushoberwa ndetse akaza no kuganirizwa n'abana be bamusabaga kutajya kwaka Gatanya ko ahubwo bazajya bamufasha, ngo yahisemo kujya gutanga ikirego muri sisitemu ariko atabarutse bitunguranye.
intyoza
The post Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w'umusaza w'imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo first appeared on Intyoza.
The post Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w'umusaza w'imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo appeared first on Intyoza.