Jenoside ni icyaha ndengakamere, si politiki- Dr. Biruta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Dr. Biruta yatangiye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 2 Kamena 2026 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko, abari bahungiye i Kabgayi barenga 50.000.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri irenga 12.000 yabashije kuboneka.

Dr. Biruta yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi uretse abayikoresha nk'impamvu zo gupfobya, kuri ubu bidashidikanywaho ko ari umugambi mubisha wateguwe kandi ugashyirwa mu bikorwa na Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvénal wari Perezida.

Yahinyuzaga abakunze kuvuga ko ihanurwa ry'indege yari itwaye Habyarimana ari ryo ryayiteye, agaragaza ko ibyo ari ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya ndetse ari n'umugambi ugikomeje n'ababinyuza ku mbuga za internet bitwaje ko bari gukora politiki.

Ati 'Muzi inyangabirama zihora ku mbuga nkoranyambaga zikahakana zikanapfobya Jenoside ari na ko zikwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Ntidukwiriye kudohoka mu guhangana na zo tubahakanira ko ibyo atari uburyo bwo gukora politiki bwemewe. Jenoside ni icyaha ndengakamere si uburyo busanzwe bwo gukora politiki.'

Yasobanuye ko abapfobya barimo amahanga amwe n'amwe abikora nkana n'abandi bantu babikora atari uko bayobewe amakuru mpamo kuri Jenoside kuko ubu no kuyabona byoroshye, ariko kandi agaragaza ko ari inshingano za buri wese kutabirebera kuko no mu 1994 Abanyarwanda ari bo bafashe iya mbere mu kwishakamo ibisubizo.

Muri icyo gikorwa cyo kwibuka, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani irimo ine yakuwe mu Murenge wa Kiyumba yimuwe n'indi yashyinguwe mu cyubahiro bwa mbere yo muri Nyamabuye na Muhanga.

Nduwayezu Venuste wari uhagarariye imiryango y'abashyinguye ababo barimo n'ababyeyi be bombi, yavuze ko nyuma y'imyaka 32 anejejwe no kuba hari uwagize ubutwari bwo kuvuga aho iyo imibiri y'abe iri.

Ati 'Turongera gusaba abantu bose bazi aho abacu bari kuhatubwira nubwo hashize imyaka 32. Njye ntabwo narinzi ko bigishoboka nyuma y'iyo myaka yose ariko byarashobotse kandi no ku bandi bagitegereje nka njye byashoboka kandi babyizere. [...]. Turasaba abo bantu bose nk'uko Leta idushishikariza abantu gutanga amakuru, icyo dukeneye ni uko mwatwereka aho abantu bacu bari tukabashyingura mu cyubahiro.'

Kuri uwo musozi wa Kabgayi Abatutsi bahahungiye bahizeye amakiriro nk'ahantu nyobokamana kuva ku itariki 11 Mata 1994, ariko ntibyabujije abicanyi kubiraramo bakajya bagenda babatoranyamo bamwe, bakajya kubicira ahandi harimo no ku mugezi wa Nyabarongo bakabajugunyamo.

Ibyo byatumye ubwo Inkotanyi zahageraga ku itariki 2 Kamena 1994 zarabashije kuharokora abari hagati ya 10.000 na 15.000 bari basigaye mu barenga 50.000 bari barahahungiye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo abarenga 12.000
Imiryango ifite abayo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, yashyize indabo ku mva
Abahagarariye Ingabo na Polisi bashyize indabo ku mva
Imibiri umunani yushyinguwe mu cyubahiro
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina ashyira indabo ku mva
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yifatanyije n'abandi mu kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Nduwayezu Venuste wari uhagarariye imiryango y'abashyinguye ababo, yavuze ko nyuma y'imyaka 32 anejejwe no kuba hari uwagize ubutwari bwo kuvuga aho bari
Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yagaragaje umwihariko w'ubwicanyi bwakorewe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w'Umutekano, Dr. Biruta Vincent, yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere atari uburyo busanzwe bwo gukora politiki

Amafoto: Nzayisingiza Fidel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-ni-icyaha-ndengakamere-si-politiki-dr-biruta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)