Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro yabitangaje ku wa 30 Kamena 2026 ubwo yatangaga ibisobanuro kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Mu bibazo byagaragayemo harimo iby'imishinga yatangiye gutegurwa mu bihe bya kera ariko n'ubu itarasozwa, harimo n'uw'ikigo cy'ubushakashatsi ku mafi n'ituragiro kiri kubakwa i Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda.
Dr Uwamahoro yavuze ko uyu mushinga wakerewe ariko ubu hari gukorwa ibishoboka ngo wihute utange umusaruro wari witezweho.
Ati 'Ni ituragiro ry'amafi tukaba dukomeje gukorana na rwiyemezamirimo ushinzwe imirimo kugira ngo ziriya nyubako mwabonye zibashe kujyamo ibikoresho mu gutangira kubungabunga icyororo cy'amafi no kukigeza ku Banyarwanda bakeneye amafi.'
RAB ivuga ko isoko rijyanye n'ibikoresho bizakoreshwa muri iri turagiro ry'amafi ryatanzwe ndetse biteganyijwe ko bitarenze mu Ukwakira 2026 imirimo yose izaba yararangiye.
Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko mu kubaka iki kigo bahuye n'imbogamizi zo kubona ibyangombwa byo kubaka kuko iyi nyubako iri mu gishanga, haniyongeraho ko mu gihe cyo kubaka hagiye habamo impinduka.
Ati 'byasabaga rero ko tugira impinduka dukora cyane nko gushyiraho imiyoboro izayobora amazi avuye mu ituragiro kugira ngo akomereze mu mugezi n'indi, izo mpinduka rero ni zo zateye ubwo bukererwe.'
Yahamije ko bitarenze muri Kanama 2026 ibikoresho bigenewe iri turagiro bizaba byarahageze.
Biteganyijwe ko iri turagiro rizajya rivamo abana b'amafi bari hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3 buri mwaka, byose bitewe n'akenewe.
Umusaruro w'amafi mu gihembwe cya mbere cya 2026 wiyongereyeho 66% ugereranyije na 22% wari wiyongereyeho mu gihembwe nk'icyo cya 2025.
U Rwanda rufite gahunda yo kongera umusaruro w'amafi kuva kuri toni ibihumbi 10 uriho uyu munsi ukagera kuri toni ibihumbi 30 bitarenze mu 2029.