Iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda kuva ku wa 16-18 Kamena 2026.
Itangazo riyisubika ryashyizwe hanze na GSMA mu ntangiriro z'iki cyumweru. Rivuga ko 'itariki nshya izamenyekanishwa mu gihe gikwiriye.'
GSMA ntiyigeze itangaza impamvu y'iki cyemezo cyo gusubika iyi nama.
Ntabwo ari ubwa mbere GSMA ifata icyemezo nk'iki kuko no mu 2024 yasubitse inama nk'iyi yagombaga kubera i Kigali, gusa yaje gusubukurwa mu 2025.
Iyi nama ngarukamwaka ihuriza hamwe abayobozi ba za Leta, abashoramari n'impuguke mu ikoranabuhanga ngo baganire ku iterambere ry'itumanaho n'ikoranabuhanga muri Afurika.
Iyi nama ifite umwihariko wo kwibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu by'imari n'itumanaho n'uburyo bwo guhanga ibishya muri Afurika n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga.