Imirimo yabanjirije kubaka umuhanda Giporoso-Masaka irarimbanyije (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanda ugiye kwagurwa mbere na mbere mu rwego rwo kugabanya umuvundo w'ibinyabiziga ukunze kuwugaragaramo. Ureshya na kilometero 10.3, ariko numara kwagurwa uzava ku bisate bibiri usanganwe ugire ibisate bine.

Uzaba ufite kandi igice cy'umuhanda wo mu kirere (flyover) ureshya na kilometero 1.3, uzava ahazwi nka Prince House i Remera ukagera ku Cyamitsingi, mu gihe undi uzakomeza i Masaka, byose mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza rw'imodoka.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka bizakorwa mu byiciro kugira ngo bitabangamira urujya n'uruza rw'abawukoresha.

Niwuzura uzasiga habonetse umuti urambye ku kibazo cy'igice cyawo gikunze kwangizwa n'amazi hafi ya Pariki ya Nyandungu.

Uyu muhanda kandi witezweho koroshya imigenderanire ku Bitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka, woroshye ukugera mu Cyanya cy'Inganda cy'i Masoro, ndetse Leta iteganya kuwushamikaho undi muhanda uzerekeza ku kibuga cy'indege mpuzamahanga kiri kubakwa i Bugesera.

Ni umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa ku nkunga ya Leta y'u Bushinwa ukazuzura utwaye arenga miliyari 86 Frw.

Uzubakwa na sosiyete y'Abashinwa yitwa Hunan Road and Bridge Construction Group Company, ndetse biteganyijwe ko izafatanya n'Abanyarwanda bakazasigarana ubumenyi bwo kubaka imihanda igezweho ku buryo nyuma bazajya babyikorera.

Kuri ubu imirimo ibanziriza kuwubaka igeze kure kuko nk'abagombaga kwimurwa aho uzanyura bose bamaze kwimurwa, n'ibikorwa byari bihari byamaze kuhavanwa.

Ni mu gihe ibikorwa byo gutegura aho uzanyura nko kubaka imiyoboro y'amazi na byo bigeze kure ku buryo biteganyijwe ko mu mezi abiri ari imbere kuwubaka nyirizina bishobora kuba byatangiye.

Umuhanda uturuka Sonatubes ugana i Remera wabaye ufungiwe ahazwi nka Prince House by'agateganyo
Imashini zikora imihanda ziri gufasha mu kwihutisha akazi
Hafi y'ahazwi nko kuri Prince House ni ho hatangiriye imirimo myinshi ibanziriza kwagura umuhanda Giporoso-Masaka
Hari kwaifashishwa imashini zitsindagira imihanda
Ibikoresho byifashishwa mu kuzitira ahari gukorerwa imirimo y'ubwubatsi na byo biri gutegurwa
Imiyoboro izanyuramo amazi igeze kure yubakwa

Amafoto: Nzayisingzia Fidel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yabanjirije-kubaka-umuhanda-giporoso-masaka-irarimbanyije-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)