Ibikorwa byazo byageze ku Baturarwanda miliyoni esheshatu: Umusaruro wa ONG mu mibare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impamvu ni uko ari undi muyoboro munini unyuzwamo amafaranga agamije iterambere ry'abaturage nyuma ya Leta kandi hatagamijwe inyungu.

Mu Rwanda kugeza ubu, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rugaragaza ko imiryango itegamiye kuri Leta ihakorera ari 1.265, ndetse muri yo 317 ibarizwa mu Ihuriro ry'Imiryango Itegamiye kuri Leta mu Rwanda (RCSP).

Iyo miryango mu myaka irindwi (kuva mu 2017-2024) yagize uruhare mu iterambere ry'Igihugu ku buryo bugaragara iba umufatanyabikorwa wa Leta mu gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye muri NST1.

RCSP igaragaza ko muri iyi myaka abaturage bagera kuri 6.040.372 bagezweho n'ibikorwa by'imiryango itegamiye kuri Leta hibandwa ku byiciro bikeneye imbaraga zihariye nk'abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n'abandi.

Ibikorwa by'iyo miryango biri mu miyoborere, imibereho myiza, iterambere ry'ubukungu n'ubutabera nk'uko kuri Guverinoma bimeze.

Ibyiganje ni ibikorwa by'imibereho myiza y'abaturage kuko nko muri NST1 imiryango igera kuri 1.161 ari yo yakoze muri iyo nkingi mu gihe mu bukungu harimo 373, mu miyoborere harimo 211, ariko muri rusange muri izo nkingi zose imiryango yazihuriyeho ni 450.

Ibyo bikorwa byahaye akazi mu myaka irindwi abantu 389.505, abandi 409.788 bahabwa amahugurwa anyuranye naho abandi 12.974 bagirwa abakorerabushake.

Mu bujyanye n'imari, abaturage 2.604.344 bagezweho n'ibikorwa by'iyo miryango, bituma babasha kwizigamira barenga miliyari 16 Frw, ndetse bafashwa kubona inguzanyo za miliyari 214,2 Frw.

Imiryango itegamiye kuri Leta kandi mu myaka irindwi yafashije amavuriro 2.318 mu buryo bunyuranye, ifasha abanyeshuri 1.442.277, barimo 245.468 barihiwe amashuri.

Hafashijwe kandi amarerero 393.082, ndetse n'abakorewe ibikorwa bigamije kurwanya ihohoterwa 87.793 bahabwa ubufasha bunyuranye kandi abandi bantu 9.993 bahabwa ubwunganizi mu by'amategeko.

Mu buhinzi, abaturage bagera kuri miliyoni 4,3 bagezweho n'ibikorwa by'imiryango itegamiye kuri Leta, harimo abagera kuri miliyoni 1,7 bafashijwe kubona uko bongera umusaruro n'abandi 669.706 bafashijwe kwinjira mu buhinzi butangiza ibidukikije.

Nanone amakoperative agera kuri 24.373 na yo yagezweho n'ibikorwa by'imiryango itegamiye kuri Leta.

RCSP igaragaza ko muri rusange ibikorwa by'imiryango itegamiye kuri Leta kuva mu 2019-2024 byatanze mu isanduku ya Leta miliyari 92,6 Frw z'imisoro.

Ibyo binajyana no kuba iyi miryango ikorera mu Rwanda igera kuri 414 ibarizwa muri 'database' y'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, na ho 305 ikabarizwa muri 'database' y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize (RSSB), bivuze ko yishyurira abakozi bayo imisanzu ya pansiyo n'ubwishingizi bwo kwivuza.

Kuva mu 2019-2024, iyo miryango imaze gutanga imisanzu ya miliyari 15,85 Frw muri RSSB.

Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda muri iyo igera kuri 763 ifite icyicaro i Kigali mu gihe ibarizwa mu ntara ari 502.

Ubwo iyo miryango yaganiraga na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ku wa 25 Kamena 2026, Umuyobozi Mukuru wa RCSP, Murangira Théoneste, yavuze ko mu cyerekezo cy'Igihugu 2050 bagiye kurushaho guhuza ibikorwa mu rwego rwo kudatatanya imbaraga.

Gusa yagaragaje ko nk'abafatanyabikorwa ba Leta bifuza ko ibitekerezo byabo byajya bihabwa umwanya uhagije mu bikorwa bya Leta mbere, hanyuma iyo miryango ikabiganiraho bihagije na yo ikerekana uruhare rwayo kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw'iyi miryango mu iterambere ry'Igihugu ari ntagereranywa, icyakora agaragaza ko hari n'ibyo Leta iyifuzaho mu Cyerekezo 2050.

Ati "Turasaba ko barushaho gukoresha neza urubuga rw'abafatanyabikorwa b'akarere (JADF), bakicarana n'inzego z'ibanze bagasesengurira hamwe ibisubizo bikenewe kugira ngo batange umusanzu mu iterambere. Turabasaba gukomeza kwegera abaturage kandi na twe twiteguye gukomeza kubumva ku byo babona twakora n'ibyo bashaka gukora, bityo tubashe gutera imbere."

Meya w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yagaragaje ko imiryango itegamiye kuri Leta mu turere ifasha gukora ibikorwa biba bikeneye andi maboko Leta itaboneye rimwe, ndetse ubu bongereye ubufatanye na yo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw'imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry'Igihugu ari ntagereranywa
Haganiriwe ku ruhare rw'imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry'u Rwanda
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko uruhare rw'imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry'Igihugu ari ntagereranywa
Umuyobozi Mukuru wa RCSP, Murangira Théoneste, yavuze ko mu cyerekezo cy'Igihugu 2050 bagiye kurushaho guhuza ibikorwa mu rwego rwo guteza imbere Abaturarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-byazo-byageze-ku-baturarwanda-miliyoni-esheshatu-umusaruro-wa-ong-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)