Ni sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, nyuma y'igihe imaze yubakwa mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Karubanda.
Yubatswe binyuze muri gahunda yiswe SOFF (Systematic Observations Financing Facility) igamije guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, kuzimenyera igihe, binyuze mu kunoza ikusanywa, itunganywa, no kuboneka kw'amakuru y'iteganyagihe no kuburira abaturage ibigiye kuba. Iyi gahunda ikorera mu bihugu 60 birimo n'u Rwanda.
Umuyobozi ushinjwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye mu Kigo cy'Igihugu cy'iteganyagihe (Meteo Rwanda), Dr. Iyakaremye Védaste, yabwiye IGIHE ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by'ubutumburuke, mu gihe sitasiyo zisanzwe zafataga kuri metero 10 gusa.
Mu bipimo ifata harimo ubuhehere bw'umwuka, imiyaga, kwerekana ingano y'imvura iri mu bicu, ubushyuhe n'ibindi bitandukanye.
Yagaragaje ko iyi sitasiyo izanye imikorere mishya, ndetse izajya inafata amakuru ku ntera ndende.
Ati ''Iyi ije itandukanye na ziriya zindi twari dufite kuko zo zageraga kuri metero 10 z'ubutumburuke, mu gihe yo igera kuri kilometero 40 no ku murambararo wa kilometero 500 uvuye aho yubatse, ibizatuma yifashishwa n'ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse no ku Isi muri rusange.''
Dr. Iyakaremye, yagaragaje ko iyi sitasiyo izongera ubwizerwe bw'amakuru y'iteganyagihe yatangagwa kuko izafatanya n'izisanzwe mu gihugu, bikarushaho gutanga amakuru yizewe.
Yagaragaje ko ibipimo izajya ifata kandi bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n'indege ku bakora ku kibuga cy'indege, kuko iyo sitasiyo ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru y'imimerere y'ikirere, kuko izamuka ikanarenga ikirere indege zigenderamo.
Ibipimo byacyo bifatwa Saa Munani z'ijoro ndetse na Saa Munani z'amanywa. Bifatwa ku isaha imwe ku Isi hose, kugira ngo bihite bisaranganywa, noneho nibihuzwa, bihite bitanga isura y'ikirere ku Isi hose.
Minisitiri w'Ibidukikikije Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko iyi sitasiyo kuba iri mu Rwanda bikwiye gutanga umukoro wo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze igirire umumaro abatuye aka karere iherereyemo ndetse na Afurika muri rusange.
Ati 'Iyi sitasiyo iri ku butaka bwacu, bityo dufite iyo nshingano yo kuyitaho tunakorera aka karere duturanye, ntabwo twirebaho gusa twe nk'u Rwanda, tugomba kuyitaho kugira ngo iduhe amakuru azifashishwa n'abatuye aka karere.'
Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri muri Afurika aho ije isanga indi yo muri Maroc.
Byitezwe ko iyi sitasiyo izagira umumaro haba ku bashakashatsi, mu buhinzi no mu igenamigambi ry'igihe gito cyangwa ikirekire, ndetse mu gihe gito sitasiyo imaze ikora ikaba yaratangiye gutanga amakuru ku bihugu bituranye n'u Rwanada, kuko iyo ibipimo bifashwe bihita byohererezwa ibyo bihugu.