Ibi byabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Coko, ku kigo cy'amashuri cya G.S Cyanika, ku wa 23 Kamena 2026.
Intebe yo kwicaraho ni yo yabaye intandaro y'ubu bushyamirane bwabaye hagati y'uyu mwarimu witwa Gakoza Emmanuel n'umunyeshuri.
Ubwo Gakoza yari ari gukoresha ikizamini, yasabye abanyeshuri kwicara ari batatu ku ntebe imwe kugira ngo na we abone intebe isaguka yakwicaraho.
Niyikiza we yabwiye mwarimu ko bidashonoka ko batakwicara ari batatu mu kizamini kandi hari intebe iticaweho.
Gakoza yahise afata icyemezo cyo gusohora Niyikiza mu ishuri adakoze ikizamini, undi ageze ku muryango arahindukira ahita amujomba ikaramu ku itama aramukomeretsa cyane.
Umwarimu yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nyange kuvuzwa, ubuyobozi bw'ishuri bufatanyije n'ubw'umurenge bugarura umunyeshuri ku ishuri ngo akore ibizamini hemezwa ko ikibazo kizigwaho nyuma.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, yavuze ko nubwo umunyeshuri yemerewe gukomeza gukora ikizamini ariko atazabura guhanwa.
Yagize ati 'Uriya munyeshuri na we inzego zibifitemo ububasha ziramukurikirana kuko yakoze icyaha.'
Yagiriye inama abanyeshuri yo kuzajya bubaha abarimu babo ndetse na bo ubwabo bakubahana, yibutsa abarimu ko na bo bakwiye kubaha abanyeshuri, bakamenya uburyo bukwiye bwo kubahanamo.