FIFA yavuze ku bibazo bya Visa byugarije abazitabira Igikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko nubwo FIFA yakoze ibishoboka byose ngo ifashe abantu bahuye n'ibibazo byo kubona visa zibemerera kwinjira mu bihugu bizakira Igikombe cy'Isi cya 2026, hari aho ubushobozi bwayo bugarukira kubera amategeko n'imyanzuro y'ibihugu birebwa n'izo visa.

Ibi Infantino yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa 10 Kamena 2026, mbere y'itangira ry'iri rushanwa rizabera muri United States, Canada na Mexico kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Mu ngingo zaganiriweho harimo ikibazo cy'amatike, visa z'abakunzi b'umupira, abasifuzi ndetse n'abakozi batandukanye bagomba kwitabira iri rushanwa. Infantino yavuze ko FIFA itabasha gutegeka za guverinoma cyangwa inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zihindure imyanzuro yafashwe ku birebana no kwinjiza abantu mu bihugu byazo.

Yatanze urugero ku musifuzi w'Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan, wangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko nubwo FIFA yababajwe n'icyo cyemezo, nta bubasha ifite bwo kugihindura kuko cyafashwe n'inzego zibifitiye uburenganzira.

Infantino yasobanuye ko muri iri rushanwa hadashobora kubura ibibazo bitandukanye, ariko FIFA ikomeza gushaka uburyo bwo kubikemura binyuze mu biganiro n'inzego zibishinzwe.

Ku ruhande rw'amatike, yavuze ko ibiciro byayo bikiri ku rwego rwiza ugereranyije n'ubunini bw'irushanwa, ashimangira ko amafaranga yinjizwa n'Igikombe cy'Isi akoreshwa mu guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi hose, harimo n'ibihugu bititabiriye iri rushanwa.

Mu minsi ishize, ikibazo cya visa cyakomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko bamwe mu bafana ba Maroc bari baraguze amatike batabashije kubona ibyangombwa byo kwinjira muri Amerika. Hari kandi umufata mashusho w'Ikipe y'Igihugu ya Iraq, Talal Salah, wasubijwe iwabo mbere yo kongera gusaba ibyangombwa, mu gihe rutahizamu wayo, Aymen Hussein, yahuye n'ibibazo byinshi mbere yo kwemererwa kwinjira muri icyo gihugu.

Ikipe y'Igihugu ya Iran na yo yahisemo gukorera imyiteguro yayo muri Mexique aho kuba muri Amerika, bitewe n'ibibazo bamwe mu bayobozi bayo bahuye na byo mu gushaka ibyangombwa byo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

FIFA yavuze ku bibazo bya Visa byugarije abazitabira Igikombe cy'Isi cya 2026



Source : https://kasukumedia.com/fifa-yavuze-ku-bibazo-bya-visa-byugarije-abazitabira-igikombe-cyisi-cya-2026/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)