Ubu bwoko bushya bw'inguzanyo yiswe 'AquaLife WASH Loan' bwatangijwe ku wa 29 Kamena 2026. Umuntu ashobora guhabwa inguzanyo iri hagati y'ibihumbi 100 Frw na miliyari 10 Frw bitewe n'umushinga afite. Izajya yishyurwa mu myaka itanu, ariko akaba yatangira kuyishyura mu myaka ibiri uhereye igihe yayifatiye.
Ikigo cy'ishoramari cya Equity Group ari nacyo gifite banki ya Equity, gifite amashami abiri, iry'ubucuruzi n'iriharanira imibereho myiza n'iterambere rirambye, kikaba kinafasha ishami ry'ubucuruzi kureba ahakenewe ishoramari rizana impinduka ku mibereho. Iyi nguzanyo izaba ikora ku mpande zombi ikaba yitezweho kwagura ishoramari ariko ikanahindura imibereho y'abatuye u Rwanda.
Iyi nguzanyo izajya itangwa mu mishinga yo gukwirakwiza amazi mu ngo, gucukura amariba, gufata amazi y'imvura no kuyabyaza umusaruro, kugura no kubaka ibigega bibika amazi, kubaka ubwiherero, gucunga imiyoboro y'amazi. Izajya ihabwa kandi abacuruza ibikoresho by'isuku n'isukura n'abandi.
Igenewe ibigo by'amashuri, amavuriro, ubucuruzi buto n'ubuciriritse, abakora ibikoresho by'isuku n'isukura n'abandi bose bari mu ruhererekane rw'ibijyanye n'amazi isuku n'isukura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Equity Group Foundation-Rwanda, Loyce K. Bamwine, yavuze ko iyi nguzanyo itagamije gufasha gusa abikorera kubona imari, ahubwo igamije no gufasha abaturage muri rusange.
Ati 'Iyo tuvuze amazi meza twumva ubuzima bwiza kandi iyo niyo ntego yacu nka Equity yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Twizera ko amazi meza n'isuku atari ibintu by'ingenzi umuntu akeneye gusa ahubwo ari n'intangiro y'ubuzima bwiza.'
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ushinzwe iby'amazi isuku n'isukura, Yahya Hassan, yavuze ko iyi gahunda yo gutanga inguzanyo ku bakora muri uru rwego ari ingenzi cyane kuko izafasha igihugu kugera ku ntego zacyo.
Ati 'Mu raporo iheruka, 89,7% by'Abanyarwanda bafite amazi, mu gihe 94% bafite ibikoresho by'isuku. Muri gahunda ya kabiri y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2) harimo ko mu 2029 Abanyarwanda bose bagomba kuba bafite amazi meza ndetse n'ibikoresho by'isuku ku rugero rwa 100%. Ibi rero ntabwo twabigeraho hatabayeho ubufatanye bw'inzego zose.'
Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, yavuze ko kugira amazi meza ndetse hafi bifasha sosiyete mu buryo bwinshi.
Ati 'Iyo hari amazi meza wa mwana wavaga mu ishuri agiye kuvoma azaguma ku ishuri. Umuryango ufite amazi meza ntabwo uzatakaza amafaranga ku ndwara ziterwa n'umwanda, niyo mpamvu gushora mu bijyanye n'isuku n'isukura uba udashoye mu matiyo, imiyoboro y'amazi n'ibindi bikorwaremezo gusa, ahubwo uba urengeye ubuzima bw'abantu.'
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Water for People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yagaragaje ko abakora mu bijyanye n'amazi isuku n'isukura bahuraga n'ibibazo byo kubura imari n'igishoro, ariko icyo kibazo kigiye gukemuka binyuze muri iyi nguzanyo ya Equity Bank Rwanda Plc.
Ati 'Binyuze mu guha ubu bucuruzi amahirwe yo kubona imari, nabo ubwabo bizabateza imbere kuko bagiye kongera ibyo bakoraga ari nako banabigeza kuri benshi kuko bongereye igishoro cyabo.'
Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura, WASAC Group, Christine Mukangoboka, yavuze ko u Rwanda rugeze kure mu bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage, ariko hakiri byinshi byo gukora ari yo mpamvu hari hakenewe ubufatanye bw'inzego zose muri urwo rugendo.
Umuyobozi w'Ikigo gikora ibijyanye no gucunga imiyoboro y'amazi ndetse no kugeza ku baturage amazi meza gikorera mu Karere ka Rulindo, RWT Ltd, Museveni Kaberuka, yagaragaje ko iyi nguzanyo igiye kujya ibafasha kugira ibikoresho byinshi birimo ibizabafasha kugabanya amazi yamenekaga.