Bigoranye APR HC yasubiriye Police HC bajya ku mukino wa gatanu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR HC yatsinze Police HC ibitego 27-24 biba imikino ibiri kuri ibiri, bakazakiranurwa n'umukino wa gatanu.

Wari umukino wa kane w'imikino ya nyuma ya Kamarampaka (Playoffs) muri Shampiyona ya Handball wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026 muri Petit Stade.

Nyuma y'uko ejo hashize APR HC yari yatsinze umukino wa mbere bikaba umwe kuri ibiri, uyu munsi yaje nabwo ishaka gutsinda bakazakiranurwa n'umukino wa gatanu.

Ni nako Police HC yashakaga gutsinda ikirinda ko bagera ku mukino wa gatanu, yanatangiye neza aho mu minota ya mbere yayitsinze ibitego bine APR HC itaratsinda.

Gusa ibifashijwemo n'abakinnyi bayo bari batuje nta gihunga nka Musoni wahiriwe n'igice cya mbere na Nshimiyimana Alex mu minota 26 wabashije gutsinda penaliti 5 muri 6 yateye, kongeraho umunyezamu Dadua wagiye ukuramo ibitego byabazwe, baje kujya imbere ya Police HC.

Police HC mu gice cya mbere yagize ikibazo umukinnyi wayo Hagenimana Fidele yahawe iminota ibiri inshuro 2, bivuze ko yaburaga guhabwa iminota ibiri inshuro imwe agahita ava mu mukino, umutoza Ntabanganyimana Antoine yahisemo kuba aretse kumukoresha.

Ni nako APR HC yagize ikibazo, Musoni agira ikibazo cy'imvune mu gice cya mbere ntiyagisoza, amakipe yombi yagiye kuruhuka APR HC iri imbere n'ibitego 15-12.

Igice cya kabiri cyagiye kirangwa no gucungana cyane ku mpande zombi, cyane cyane mu minota ya nyuma aho buri kipe yugariraga.

Byaje kurangira APR HC yegukanye uyu mukino ku bitego 27-24, biba imikino ibiri kuri ibiri, hazakinwa umukino wa gatanu ku wa Kabiri izatsinda ihite yegukana igikombe cya Shampiyona ya Handball 2025-26.

Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Umutoza Anaclet yagize umukino mwiza
Abakinnyi ba APR HC bishimira intsinzi
Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine yageze aho ibisubizo burabura
Umutoza wa APR HC, Anaclet n'uwa Police HC, Antoine



Source : http://isimbi.rw/bigoranye-apr-hc-yasubiriye-police-hc-bajya-ku-mukino-wa-gatanu-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)