Afurika y'Epfo yemeye ko icyo ipfana n'u Rwanda kiruta icyo bipfa, ica amarenga yo gukemura ibya Visa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Lamola yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kamena 2026 ubwo yakiraga i Pretoria mugenzi we w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu biganiro bigamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi.

Minisitiri Lamola yavuze ko nubwo hashobora kubaho kutavuga rumwe cyangwa kutabona ibintu kimwe, buri gihe hahora hari ubucuti hagati y'u Rwanda na Afurika y'Epfo.

Ati 'Hejuru yo kudahuza no kutabona ibintu kimwe, umubano hagati y'ibihugu byacu buri gihe uba ari ubucuti, ari mwiza, ndetse wubakiye ku bufatanye n'ubwubahane. Afurika y'Epfo n'u Rwanda byikoreye inshingano yo gufatanya birushijeho, kuko hari byinshi bihuza abantu bacu.'

Yakomeje agaragaza ko ibihugu byombi bisangiye amateka asharaririye, ashingiye kuri Apartheid muri Afurika y'Epfo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati 'Ibihugu byacu byombi byaciye mu mateka ababaje, kuva ku gihe cya Apartheid muri Afurika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Tuzahora twibuka intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubaka umusingi w'ibi bihugu uyu munsi byitwa u Rwanda na Afurika y'Epfo. Ibi biduhuza kandi byubakiye ku myemerere dusangiye yo kunga ubumwe, ubumwe bwa Afurika no gushyira imbere ubunyafurika.'

Iyi nama ije mu gihe hamaze igihe hari agatotsi mu mubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo. U Rwanda rushinja iki gihugu gucumbikira abafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.

Hejuru y'ibi bibazo mu myaka ya vuba hiyongereyeho n'ikijyanye n'uruhare Ingabo za Afurika y'Epfo zagize mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zarwanaga ku ruhande rw'ihuriro ry'ingabo z'iki gihugu ririmo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi rihanganye n'umutwe wa AFC/M23

U Rwanda rwagiye ruburira kenshi Afurika y'Epfo ku kwinjira muri iyi ntambara yari irimo n'imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano, yagiye ku karubanda ubwo Umujyi wa Goma wafatwaga na AFC/M23 igasanga harunze intwaro zikomeye zari kwifashishwa muri uyu mugambi.

Minisitiri Lamola yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye kuzahura umubano n'u Rwanda cyane ko hari umusingi washyizweho watuma bishoboka.

Ati 'Afurika y'Epfo yongeye gushimangira ubushake bwayo mu kongera gusubiza ibintu mu buryo, ibihugu byacu byombi byashyizeho umusingi w'iki cyerekezo gishya, nk'urugero Naledi Pandor wahoze ari Minisitiri yakiriye abakubanjirije hano muri Kamena mu 2021, turibuka kandi ubwo Perezida Ramaphosa yasuraga u Rwanda muri Mata mu 2024 ubwo hibukwaga abishwe muri Jenoside ku nshuro ya 30, bombi, we na Perezida Kagame bashimangiye intego yo kuzahura no kongerera imbaraga umubano hagati y'ibihugu byombi. Ku bw'ibyo intambwe z'ingenzi zaratewe mu kongera kubaka icyizere no gukomeza inzira zashyizweho zo kuganira.'

Imwe mu ngaruka z'ibi bibazo bya Afurika y'Epfo n'u Rwanda ni uko Abanyarwanda bagorwa na kubona visa zo kujya muri iki gihugu. Minisitiri Lamola yijeje ko bishobora gukemuka vuba.

Ati 'Iyi nama kandi izatuma haterwa intambwe mu kuba twabasha gukuraho icyemezo cyo gukumira ibijyanye na Visa ku Banyarwanda bafite Pasiporo zisanzwe, bashaka kuza muri Afurika y'Epfo.'

Yashimye kandi icyemezo cyafashwe n'u Rwanda cyo gukomorera ibikomoka ku matungo biva muri Afurika y'Epfo. Ni icyemezo u Rwanda rwari rwarafashe mu 2017 kubera icyorezo cya listeriosis.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku mateka y'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi, ashimangira ko Afurika y'Epfo yafashije u Rwanda kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Afurika y'Epfo yagize uruhare rukomeye mu gufasha kongera kwiyubaka n'umuhate wo gutera imbere. Nka kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, niba ahubwo atariyo ya mbere, Afurika y'Epfo yatanze ubufasha mu nzego zitandukanye, igira uruhare mu kongera kwiyubaka k'u Rwanda n'iterambere ry'igihe kirekire.'

Nduhungirehe yavuze ko mu rwego rw'uburezi Afurika y'Epfo yatanze buruse, amahugurwa n'ubufatanye mu by'uburezi. Iki gihugu kandi cyafashije u Rwanda mu rwego rw'ubuzima, ubukungu n'ishoramari cyane ko ikigo cya MTN ari ho gikomoka.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko 'Inama y'uyu munsi igaragaza ubushake bw'abakuru b'ibihugu byacu bwo gutangira amateka mashya mu mubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo. Yerekana imyemerere duhuriyeho ko ibiganiro, ubwubahane no kuganira byubaka ari uburyo bwiza bwo gukemura ubwumvikane buke no gushimangira ubufatanye.'

Minisitiri Nduhungirehe hamwe na mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-y-epfo-yemeye-ko-icyo-ipfana-n-u-rwanda-kiruta-icyo-bipfa-ica-amarenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)