Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Gicumbi FC yamaze kumvikana n'umutoza w'Umunya-Tunisia, Afhamia Lotfi, wahoze atoza Rayon Sports na Mukura Victory Sports kugira ngo ayobore iyi kipe mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.

Lotfi aje muri Gicumbi FC nyuma y'ibihe bitandukanye yagize muri ruhago y'u Rwanda ndetse akaba azwiho kugira ubushobozi bwo kubaka amakipe no guteza imbere abakinnyi bakiri bato.

Gusa nubwo yitezweho byinshi, inshingano yahawe n'ubuyobozi bwa Gicumbi FC si ntoya, kuko yasabwe kugera ku ntego zifatwa nk'izitoroshye na benshi.

Mu byo yasabwe harimo kuzamura impano z'abakinnyi bato, kugira ngo Gicumbi FC ibe ikipe yubaka ejo hazaza hayo ishingiye ku bakinnyi bayo bwite. Ibi bisaba gahunda ihamye yo gukurikirana no guteza imbere impano ziri mu karere ndetse no mu gihugu hose.

Ikindi ni uko yasabwe kuzaba akinisha umupira mwiza kandi ushimisha abafana. Mu bihe bishize, amakipe menshi akunze gushyira imbere ibisubizo kurusha uburyo akina, ariko Gicumbi FC irifuza ko ikipe yayo igaragaza umukino usobanutse kandi ushimisha abakunzi bayo.

Afhamia Lotfi kandi yasabwe kuzasoza shampiyona iri mu makipe atatu ya mbere. Iyi ntego irakomeye cyane kuko ihurirana n'irushanwa rikomeye ririmo amakipe akunze guhatanira ibikombe nka APR FC, Rayon Sports na Police FC. Kugera muri batatu ba mbere bizasaba guhorana umusaruro mwiza no kwitwara neza mu mikino yose ya shampiyona.

Ntabwo ibyo bihagije gusa, kuko uyu mutoza yasabwe no kugera muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro. Ni indi ntego isaba kwitwara neza mu marushanwa y'igikombe no gutsinda amakipe akomeye ashobora guhura na Gicumbi FC muri uru rugendo.

Ahfamia Lotfi aje muri Gicumbi FC nk'umusimbura wa Bisengimana Justin we wamaze kugirwa umutoza mukuru wa AS Kigali mu gihe kingana n'imyaka ibiri.

Justin ari kumwe na Gicumbi FC, mu makipe 18 yakinnye shampiyona y'u Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2025-2026 basoje ku mwanya wa 12 n'amanota 38, ikaba yaratsinze imikino 10 inganya 8 itsindwa ikimino 18.

Image



Source : https://rushyashya.net/afhamia-lotfi-wahoze-atoza-rayon-sports-na-mukura-yasinye-muri-gicumbi-fc-ahabwa-inshingano-zo-kugeza-iyi-kipe-mu-myana-6-ya-mbere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)