Abatega bisi biyongereyeho 15%, Leta igiye kongera izindi 100 z'amashanyarazi mu muhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru, avuga ko iri zamuka ari ikimenyetso cy'uko gahunda zashyizweho zirimo gutanga umusaruro, nubwo abaturage badahatirwa gukoresha bisi.

Ati 'Kwiyongera kw'abantu bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakiyongeraho 15%, ngira ngo ni ikintu cyo kwishimira.'

Dr Nsengiyumva yavuze ko gukoresha ubwikorezi rusange ari amahitamo y'umuturage, ariko ko Leta ishyiraho uburyo bufasha abifuza kubukoresha, cyane cyane mu gihe ibiciro bya lisansi na mazutu bikomeje kuzamuka.

Ati 'Ntabwo duhatira abantu ngo mujye muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Umuntu ushoboye kwishyura ibiciro bya peteroli, umuntu ushoboye kwishyura ubundi buryo bwo kugenda, abifitiye ubushobozi, ni uburenganzira bwe bwo kubikoresha.'

Iri zamuka ry'abakoresha bisi rije nyuma y'uko mu Mujyi wa Kigali hashyizweho ibisate by'imihanda byahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu masaha abantu benshi bajya cyangwa bava ku kazi.

Iyo gahunda yatangiye muri Mata mu byerekezo birimo Downtown–Payage–Kanogo–Rwandex–Sonatube–Giporoso, Sonatube–Kicukiro Centre–Nyanza Bus Park, Downtown–1930–Nyabugogo Bus Park na Downtown–Gloria Hotel–City Plaza.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira ubwikorezi rusange, harimo no kongera bisi z'amashanyarazi.

Ati 'Mwumvise ko twatumije izindi bisi z'amashanyarazi, tunateganya ko mbere y'uko umwaka urangira dushobora gushyiramo nk'izindi 100.'

Yongeyeho ko umwaka utaha na bwo hazakomeza kongerwamo izindi, ku buryo uzajya kurangira hongewemo bisi z'amashanyarazi 300.

Guverinoma ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage gukora ingendo zihendutse, kugabanya umuvundo mu mihanda no kugabanya ingaruka z'izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli ku mibereho y'abaturage.

Leta igiye kongera umubare w'imodoka zitwara abagenzi ariko yibande ku zikoresha amashanyarazi
Gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bitangiye gufata umurongo ugereranyije n'ibihe byashize
Mu masaha abantu baba bajya ku kazi n'igihe bataha, igisate kimwe cy'umuhanda giharirwa bisi
Ingendo rusange mu Mujyi wa Kigali zikorwa hifashishijwe ikarita
Iyi gahunda yo guharira bisi igisate cyihariye, yatumye umubare w'abantu batega imodoka rusange wiyongera
Ubu bisi zisigaye zigenda mu gisate cyazo zonyine ku buryo zihuta zikageza abagenzi aho bagiye mu gihe gito
Minisitiri w'Intebe yavuze ko uburyo abaturage bitabiriye kugenda muri bisi ari intambwe nziza, ariyo mpamvu leta igiye kongera umubare wa bisi
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, nawe yari yitabiriye iki kiganiro
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yari muri iki kiganiro
Umunyamakuru wa Radio Isango Star, Imaniriho Gabriel, abaza ikibazo
Umunyamakuru Nshimiyimana Jean Baptiste wa IGIHE abaza ikibazo muri iki kiganiro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yari yitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru

Amafoto: Herve Kwizera




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatega-bisi-biyongereyeho-15-leta-igiye-kongera-izindi-100-z-amashanyarazi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)