Abasirikare babiri ba RDF basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Kenya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango ukomeye wo gusoza amasomo no gutanga impamyabumenyi witabiriwe n'abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force (EASF), Brig Gen Ronald Rwivanga.

Hari hari kandi Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Andrew Nyamvumba ndetse n'Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Kenya, Col Celestin Kamanda.

Gusoza neza aya masomo bigaragaza ubwitange n'ubunyamwuga bw'aba basirikare mu gushaka kugera ku rwego rwo hejuru mu nshingano zabo.

Kohereza abasirikare bakuru kwiga mu mashuri mpuzamahanga nk'iri, ni kimwe mu bikorwa bishimangira umuhate w'Ingabo z'u Rwanda wo gukomeza kongerera abasirikare ubushobozi n'ubumenyi bwimbitse, no gushyigikira ubufatanye bw'ibihugu mu kubungabunga umutekano mu karere.

Lt Col Pacifique Kanyandekwe na Maj John Muhikira basoje amasomo y'imiyoborere mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Senior Joint Command and Staff College) riherereye i Karen muri Kenya
Umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi aba basirikare, witabiriwe n'abarimo Brig Gen Ronald Rwivanga (wa gatatu uturutse iburyo) na Brig Gen Andrew Nyamvumba ( wa kane uturutse ibumoso)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-babiri-ba-rdf-basoje-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)