Abanyeshuri barindwi(7) baraye mu maboko atari ayabo, nyuma yo gukubita abarimu batatu(3) babigisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri barindwi bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, bari mu maboko y'inzego z'umutekano nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu gukubita abarimu batatu bigishaga kuri iryo shuri.

Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, wavuze ko abo banyeshuri bamaze gufatwa kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Abafashwe bose bafite imyaka iri hagati ya 15 na 18. Abarimu bagaragayeho ibikomere ni Nshimiyimana Michel w'imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vianney w'imyaka 45 na Bucyayungura Jean Baptiste w'imyaka 35.

Nyuma y'iki kibazo, ubuyobozi bw'Umurenge wa Butaro bufatanyije na Polisi bwahuye n'abanyeshuri ba GS Runaba mu biganiro byibanze ku kubaka umuco wo kubaha abarimu, gukurikiza amategeko agenga amashuri no kwirinda ibikorwa by'urugomo.

Muri ibyo biganiro, abanyeshuri bemeye ko habaye imyitwarire idakwiye, banavuga ko biteguye guhinduka no kurushaho kubahiriza amabwiriza y'ishuri.

Kuri ubu, abo banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe iperereza rikomeje. Biteganyijwe ko abarimu bakubiswe bazatanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo dosiye ikomeze gutunganywa hakurikijwe amategeko.

Hari n'ikindi gikorwa cy'urugomo cyabaye ku rindi shuri

Mu gihe iperereza rikomeje kuri GS Runaba, no ku Rwunge rw'Amashuri rwa Butandi, ruherereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gashanje mu Murenge wa Kivuye, hagaragaye ikindi kibazo cy'urugomo cyakozwe n'abanyeshuri.

Amakuru atangwa n'ubuyobozi bw'ishuri avuga ko ikibazo cyatangiye ubwo bamwe mu banyeshuri bageragezaga kubuza bagenzi babo gufata amafunguro. Umwarimu Habonimana Jean Bonaparte w'imyaka 38, wari ushinzwe gukurikirana gahunda y'amafunguro, yagerageje kubakumira kugira ngo gahunda ikomeze neza.

Mu gihe yashakaga kubahagarika, yakubiswe inkoni mu mutwe n'abamwe muri abo banyeshuri, ibintu byamuviriyemo gukomereka.

Abanyeshuri babiri biga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza ni bo bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw'Umurenge wa Kivuye mbere yo gushyikirizwa inzego zibishinzwe ngo hakorwe iperereza.

Umwarimu wakomeretse yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashanje, aho yitaweho n'abaganga.

Ibi bikorwa byombi byabereye mu Karere ka Burera byongeye kugaragaza impamvu ubuyobozi bw'amashuri n'inzego z'umutekano bukwiye gushimangira uburere bushingiye ku kubahana, gukemura amakimbirane mu mahoro no kubahiriza amategeko agenga ubuzima bw'ishuri.

Abanyeshuri barindwi(7) baraye mu maboko atari ayabo, nyuma yo gukubita abarimu batatu(3) babigisha

 



Source : https://kasukumedia.com/abanyeshuri-barindwi7-baraye-mu-maboko-atari-ayabo-nyuma-yo-gukubita-abarimu-batatu3-babigisha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)