Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Kamena 2026. Abayobozi n'abakozi ba Umutanguha Finance Company PLC basobanuriwe amateka y'u Rwanda ndetse n'ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hagarutswe no ku mateka yaranze Akarere ka Bugesera mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aka Karere kari kamwe mu duce twari twaratoranyirijwe gutoterezwamo Abatutsi aho bajyanwaga kugira ngo bazicwe n'inzara ndetse n'icyorezo cyaterwaga n'isazi ya Tsetse.
Babwiwe kandi uburyo Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe urw'agashinyaguro, bikozwe n'Interahamwe.
Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi mu Kigo cy'Imari Umutanguha Finance Company PLC, Anastase Mbabajende yabwiye abakozi b'iki kigo ko kwibuka ari igikorwa cyo guha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.
Yakomeje avuga ko bategura igikorwa cyo kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubungabunga amateka.
Ati 'Ni igikorwa gituma tubungabunga amateka y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'
Yibukije abakora muri iki kigo biganjemo urubyiruko kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n'ibyo bikorwa bibi bigayitse.
Ati 'Ndasaba urubyiruko ndetse n'abandi bakozi bakora mu Umutanguha kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kuzifashisha.'
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noheli, yavuze ko iki kigo cyasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kuko gifite abakozi barimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.
Ati 'Dutegura iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abakozi bacu biganjemo urubyiruko barusheho gusobanukirwa amateka yayo ndetse n'urugendo rw'iterambere n'ubwiyunge igihugu cyacu cyanyuzemo.'
Yavuze ko bishimira ko mu gihe cy'imyaka 20 bamaze bakorera mu Rwanda, umutekano n'ubumwe birangwa mu Abanyarwanda bigira uruhare mu gutuma bakomeza gutanga serivisi nziza z'imari ku babagana.
Ati 'Mu kigo cyacu cya Umutanguha Finance Plc twemera ko gukwirakwiza serivisi z'imari n'iterambere ry'ubukungu bidashoboka hatabayeho ubumwe n'umutekano mu gihugu. Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kongera kwiyemeza indangagaciro z'icyubahiro, impuhwe, ubunyangamugayo n'ubumwe ziyobora ikigo n'abaturage gikorera.'
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga 5.000 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umubare munini ni uw'abiciwe muri Kiliziya ya Ntarama.