Umuramyi Billy Believe yashyize hanze Album 'Narakunzwe na Yesu' igizwe n'indirimbo 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Billy Believe (The trumpet) ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze Album ye ya kabiri yise 'Narakunzwe na Yesu' igizwe n'indirimbo icumi yakoreye i Burundi.

Billy Believe aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa 'Gitare' yari yakoreye mu Rwanda. Nyuma nibwo yasubiye i Burundi mu gihugu avukamo ahakorera Album nshya.

Iyi Album yayise 'Narakunzwe na Yesu' yayikoze mu buryo bugezweho cyane mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Live Recording). Iki gikorwa kikaba cyabaye kuwa 30 Mata (4) 2026, bibera mu mujyi wa Bujumbura ahitwa 1:12 stones.

Avuga kuri Album ye yagize ati "Nayise Narakunzwe na Yesu kubera ko indirimbo ziyigize zivuga ku buzima bwanjye hamwe n'umubano mfitanye na Yesu bitewe n'urukundo yanyeretse."

Impamvu yavuye mu Rwanda akajya kuyikorera i Burundo ngo ni uko ariho afite Band ye basanzwe bakorana.

Ati "Ubusanzwe ntuye mu Rwanda ariko kuko naha ari mu rugo mba ngomba kuhakorera ariko icyo nshaka ni uko naho nshaka ko bayimenya kurushaho."

Indirimbo icumi zigize Album ye harimo izakozwe ho n'Abanyarwanda n'izindi zakozweho n'Abarundi. Mu bahanzi bakoranye collabo harimo uwitwa Davy Victorious n'abandi b'abaraperi.

Uwitwa David Gasasira usanzwe akorana n'umuhanzi Chryso Ndasingwa niwe wamufashije mu buryo bw'amajwi, naho Josheel w'i Burundi amufasha ku bijyanye n'amashusho.

Billy Believe yamuritse Album igizwe n'indirimbo 10



Source : http://isimbi.rw/umuramyi-billy-believe-yashyize-hanze-album-narakunzwe-na-yesu-igizwe-n.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)