Umukobwa wanjye ansabye kwishyingira nabimushyigikiramo - Micky #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Micky yatangaje ko umukobwa kwishyingira ari ikintu cyiza mu gukomeza umubano hagati y'umugore n'umugabo ndetse ko n'umwana we w'umukobwa aramutse yifuje guca muri iyi nzira nawe yanyuzemo, yabimwemerera.

Mukobwajana Asifiwe wamamaye muri sinema nyarwanda nka Micky yagaragaje ko kubana ku mukobwa n'umuhungu bitegura kubakana mbere y'igihe cy'ubukwe nyir'izina ari ingenzi cyane kuri bo kuko bibafasha gutangira kwihereza amanota yuko bazashoborana ubuzima mu gihe bazaba babanye byemewe n'amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu mufasha wa AG Promoter yifashishije urugendo rw'ubuzima bw'ibizazane by'urukundo baciyemo mbere y'uko basezerana imbere y'amategeko mu kwerekana ko imigirire yo kubana k'umusore n'inkumi mbere y'ubukwe ifite umumaro udasanzwe.

Ati 'Kwishyingira ntacyo biba bitwaye kubera ko byadufashije kubanza kumenyana mbere yuko dufata icyemezo cyo gusezerana kuko twasezeranye tuziranye. Njyewe n'umwana wanjye abinsabye nabimwemerera kandi nkamushyigikira kuko natwe twabanye nk'uku kandi twasezeranye tuzi neza ibyo tugiyemo.'

Ku rundi ruhande ariko, Micky yanahishuye ko icyo yise intandaro y'uku kwishyingira acyeza, yaturutse ku muhate w'umugabo we wifuzaga gukora uko ashoboye kugira ngo amufashe gutuma umwana we akurira buzima butandukanye n'ubwo yabagamo aho yari atuye.

Ati 'Intandaro yo kujya kubana tudakoze ubukwe kwari ukugira ngo amfashe kurera umwana wanjye kuko yumvaga njye na we turi kumwe twamuha uburere bwisumbuye kurushaho. Ubushobozi bwanjye bwari bucye kugira ngo icyo umwana akeneye nkimubonere ijana ku ijana .'

Ku wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026 nibwo Micky witegura kwibaruka umwana wa kabiri kuri ubu yashyingiranywe na AG Promoter bamaze igihe bakundana.

Micky yavuze ko yakwemerera umwana we kubana n'umugabo batarishyingiranwa



Source : http://isimbi.rw/umukobwa-wanjye-ansabye-kwishyingira-nabimushyigikiramo-micky.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)