Ibyoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 10.166, zirimo iz'ikawa 365 zinjirije u Rwanda miliyari 2,8 Frw, toni 1011 z'icyayi zinjije miliyari 4,1 Frw n'imboga zipima toni 349 zinjije miliyoni 622 Frw.
Imbuto zacurujwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 337 zinjirije u Rwanda miliyoni 503 Frw, mu gihe indabo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga ari toni 16 zinjirije igihugu miliyoni 131 Frw.
Ibihingwa birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n'ibindi byoherejwe ku mu bihugu bitandukanye bipima toni 7738, byinjije arenga miliyari 6,1 Frw mu gihe ibikomoka ku matungo byari toni 351 zinjije miliyoni 779 Frw.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwagura amasoko mpuzamahanga y'ibyoherezwa mu mahanga ndetse no guhanga ibishya, Janet Basiima, aherutse gutangaza ko intambara ya Amerika na Iran yeretse u Rwanda ko ari ngombwa gushaka andi masoko.
Ati 'Iriya ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, iratwereka ko tugomba kubyihutisha, kandi koko twari mu murongo mwiza wo kugira ngo dushake amasoko atari ukugira ngo tube dufite isoko rimwe rya avoka, ariko nanone mu Rwanda twishatsemo ibisubizo, ni ukuvuga ngo nubwo twohereza avoka nyinshi hanze, ariko hariho no gushishikariza abantu kuzongerera agaciro, aho kugira ngo tuzohereze ari mbisi dukuremo amavuta ya avoka abe ari yo yoherezwa hanze.'
Ibikomoka ku buhinzi bikomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry'u Rwanda, MINAGRI mu Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byoherejwe mu mahanga mu 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$.
Muri gahunda ya kabiri y'igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1,5$ ku mwaka bitarenze mu 2029.