U Rwanda ruri mu biganiro na Boeing - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biganiro byabaye ku wa 26 Gicurasi 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Jean Guy Afrika yakiraga itsinda riyobowe na Amine Benkirane, Umuyobozi muri Boeing ushinzwe ubucuruzi n'iyamamazibikorwa ku ndege z'ubucuruzi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibiganiro by'aba bayobozi byagarutse ku rwego rw'iby'indege muri rusange, ibikoresho n'ibindi bijyana narwo ndetse n'amahirwe ahari yo gufasha u Rwanda muri gahunda y'iterambere rufite no kuba igicumbi mu bijyanye n'ingendo z'indege mu karere ruherereyemo.

Byibanze kandi ku buryo u Rwanda rwajya rugura indege muri uru ruganda mu buryo bworoshye cyangwa ku nguzanyo hatabayeho kwishyura ikiguzi cyose.

Uretse ibi, baganiriye no ku guteza imbere ubwikorezi bw'imizigo, uburyo bwo kujyana ibicuruzwa mu mahanga ndetse no kugira u Rwanda igicumbi cy'ubukerarugendo.

Boeing iri mu nganda zikomeye zikora indege ku Isi haba mu bwinshi no mu gukomera. Mu 2025 yagurishije indege 600, zivuye kuri 348 yari yagurishije mu 2024, mu 2023 urwo ruganda rwari rwagurishije indege z'ubucuruzi 528.

Kuva Boeing yabona izuba imaze kugurisha indege zirenze ibihumbi 19. Urwo ruganda rwatangiye gukora mu 1916 rushinzwe na William E. Boeing.

Yesterday, RDB CEO @afrika_jean met with a delegation from @Boeing led by Amine Benkirane, Marketing Director for Commercial Airplanes in Africa and the Middle East, for discussions on aviation, logistics, and opportunities to support Rwanda's regional connectivity and growth… pic.twitter.com/kuxlmkKuzn

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) May 27, 2026

Umuyobozi muri Boeing, Amine Benkirane, yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, bigamije guteza imbere ibijyanye na serivisi zo gutwara abantu n'ibintu mu kirere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-mu-biganiro-na-boeing

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)