Ni ibiganiro byabaye nyuma y'Inama Mpuzamahanga ihuriza hamwe abikorera bo muri Afurika n'abo mu nzego zifata ibyemezo izwi nka 'Biashara Africa' yabereye i Lome mu Murwa Mukuru wa Togo.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Togo byatangaje iby'ibi biganiro ku wa 19 Gicurasi 2026. Byibanze ku gukomeza imikoranire hagati y'ibihugu byombi binyuze mu gukomeza gahunda yo gucuruzanya hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro nk'uko biri mu cyerekezo 2063.
Sebahizi yashimye uburyo iyi nama yateguwe ndetse agaragaza ko ifite akamaro mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi muri Afurika.
Ati 'Nashimiye Nyakubahwa Perezida w'Inama y'Abaminisitiri uburyo bateguye iyi nama ya Biashara Africa. Iyi nama yiga kuri gahunda yo gucuruzanya hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze Isoko Rusange rya Afurika ni intsinzi ikomeye ku mugabane ndetse no ku gihugu.'
Yagaragaje ko bagiranye ibiganiro ku mikoranire y'u Rwanda na Togo mu by'ubucuruzi cyane cyane ku kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.
Ati 'Twaganiriye ku mikoranire y'ibihugu byombi mu by'ubucuruzi ku ngingo zirimo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ndetse no kuba twazajya tubyohereza muri iki gihugu.'
Iyi nama ya 'Biashara Africa' yatangiye ku wa 18 Gicurasi, izarangira ku wa 20 Gicurasi 2026.