Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nk'abatoza bo bakoze ibyabo bahagarika abakinnyi ariko ubuyobozi nibwo buzagena niba bazagaruka mu kazi.
Ni nyuma y'uko iyi kipe ihagaritse abakinnyi babiri Aziz Bassane na Yannick Bangala kubera imyitwarire mibi bagaragaje.
Aziz Bassane akaba yarazize gusiba imyitozo yo ku wa Gatanu byaje byiyongera ku yindi myitwarire mibi yagaragaje cyane ko yaherukaga kuva mu bihano ni mu gihe Yannick Bangala yazize gusuzugura umutoza aho yamubwiye kujya kwishyushya ku mukino wa Marines FC ngo asimbure undi akanga.
Umutoza Haringingo Francis akaba yavuze ko hari ibintu bidakwiye abakinnyi bakora.
Ati "Mu mupira ni byiza ko tuba abanyamwuga. Hari ibintu tubona ahubwo nkeka ko ari namwe muduha amakuru kuturusha, hari ibintu biba ukabona bidakwiye kubera mu ikipe urimo noneho muri ibi bihe."
Yakomeje avuga ko buri mukinnyi agomba kumenya inshingano ze nubwo nabo bagerageza kuba hafi ikipe.
Kuba hari amahirwe ko bazagaruka muri Rayon Sports, yavuze ko ibyo ari iby'ubuyobozi, byabavuye mu bigangaza nk'abatoza.
Ati "Imiryango ihora ifunguye. Abatoza twakoze akazi kacu n'ubuyobozi buzakora akazi kabwo, amahirwe arahari ariko icyemezo kizafatwa n'ubuyobozi twe tuzarindira turebe uko birimo bigenda."
Aba bakinnyi bombi bakaba bahagaritswe igihe kitazwi ndetse bakaba batagaragaye mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro banganyijemo na Gorilla FC ubusa ku busa ariko ikayisezerera ku giteranyo cy'igitego 1-1.
Source : http://isimbi.rw/twakoze-ibyacu-hasigaye-ubuyobozi-haringingo-francis.html