Gutumiza divayi zitandukanye ziva mu mahanga, byakozwe mu rwego rwo korohereza abakunzi b'ibi binyobwa kubona ibyujuje ubuziranenge kandi ku giciro cyoroheye buri wese.
Binyuze muri 'restauran't y'iki kigo yitwa Terrassa Village, Terrassa iherutse gusogongeza abakiliya kuri divayi ya Vallformosa iri mu bwoko bw'izizwi nka 'Sparkling Wine', ikaba iri mu zigezweho kandi zikunzwe cyane muri Espagne.
Vallformosa iri kuboneka mu maduka yose ya Terrassa Wines ari i Kigali, yashimwe n'abayisogongeyeho, bavuga ko iryoshye kandi iri ku rwego rwiza rw'iziboneka mu Rwanda, kandi zidahenze ugereranyije n'ubwiza bwazo.
Xinda, uzwi ku mbuga nkoranyambaga akaba n'umwe mu bayamamaza avuga ko ari imwe mu nziza amaze kubona ugereranyije n'izindi asanzwe abona.
Muri Terrassa Wines harimo ubundi bwoko bwa divayi nziza nka Frenschelo, Bericanto n'izindi nyinshi zitandukanye, zatoranyijwe hagamijwe guha abakiriya amahitamo ajyanye n'ibyifuzo byabo.
Terrassa Wines ifite amaduka ane i Kigali, arimo abiri aherereye Sonatubes ku muhanda ujya ku Gisimenti, i Gikondo, ku Gishushu no kuri Terrassa Village, aho abakiliya bashobora gusangirira no gusogongera divayi zitandukanye.
Terrassa ikomeje gahunda yo gukomeza kuzana vino nziza kandi zigezweho mu Rwanda, kugira ngo abakunzi bayo bakomeze kubona ibinyobwa byujuje ubuziranenge biboneka hafi yabo.