Nyamasheke igiye gusigarana Inzibutso za Jenoside 11 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Mukankusi Athanasie yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abari abakozi b'Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura.

Mu 2019 Leta y'u Rwanda yatangije gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubungabunga amateka n'ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Nyamasheke nka kamwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bukomeye, bitewe n'uko ari mu gice cyari zone Triquoise hari inzibitso za Jenoside 21 zirahuzwa hasigara 14.

Visi Meya Mukankusi yavuze ko nk'uko babigiriwemo inama na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu izo nzibutso bateganya kongera kuzihuza hagasigara 11.

Ati "Turi kubaka urwibutso rwa Rwamatamu mu buryo bujyanye n'igihe, kugira ngo tuzahurizemo inzibutso eshatu. Nituva mu gice cya Rwamatamu tuzakomereza no mu bindi bice uko ubushobozi bugenda buboneka ariko turabizi ko tugomba guhuza inzibutso".

Mu nzibutso 11 za Jenoside zizasigara harimo n'Urwa Gisakura. Mukankusi avuga ko impamvu bahisemo gusiga uru rwibutso ari uko rufite umwihariko w'amateka y'ukuntu Abatutsi biciwe mu cyayi no mu Ishyamba rya Nyungwe.

Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yavuze ko bamaze kumenya abantu 47 bari abakozi b'uruganda bishwe muri Jenoside, anenga abayobozi b'inganda z'icyayi bagize uruhare mu kwica abakozi babo babaziza uko bavutse.

Mukarusine Olive warokokeye muri uru ruganda yavuze ko nyuma y'iminsi itatu Jenoside itangiye, Abahutu n'Abatutsi batangiye kwivangura, Abatutsi batangira gutotezwa, abicanyi bahamagara umugabo we Gashumba bamusaba kubagurira inzoga atashye baramukurikira bamwicira mu cyayi.

Ati "Bari bambaye amakoma, bisize ingwa n'uwo wari uzi wasangaga yahindutse utamumenya. Mwa babyeyi mwe ndabiginze mureke kwigisha abana banyu ivangura kuko Jenoside ni mbi cyane".

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside avuga ko zatumye hari abarokoka.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkotanyi zahise zitangira urugamba rwo kuvura ibikomere byaba ibyo ku mubiri n'ibyo ku mutima.

Ni urugamba rwabangikanye no kongera gusana ubumwe bw'Abanyarwanda bwasenywe n'abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Akarere ka Nyamasheke kihaye intego y'uko igikorwa cyo kuvugurura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi cyaba cyarangiye bitarenze imyaka itanu, ni ukuvuga mu 2031.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura ni rumwe muri 11 zizagumaho muri Nyamasheke
Visi Meya Mukankusi yavuze ko bakomeje igikorwa cyo kuvugurura no guhuza inzibutso kizarangira bitarenze 2031
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikubaka igihugu kitavangura
Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yanenze abari abayobozi b'inganda z'icyayi bagize uruhare mu kwica abakozi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-igiye-gusigarana-inzibutso-za-jenoside-11

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)