Ntizigisha Abanyarwanda gusa, zigisha n'abavuye ku mugabane- Perezida Kagame kuri kaminuza mpuzamahanga ziri mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2026 mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Oklahoma Christian University.

Ni ibirori byabaye nyuma y'uko mu gitondo cy'uyu abantu 40 bari bahawe impamyebumenyi nyuma yo kurangiza amasomo muri Oklahoma Christian University ishami ryayo ryo mu Rwanda.

Perezida Kagame yeretse abarangije amasomo muri Oklahoma Christian University ko igihe cyose bagira ibyo bakenera bazahabwa ikaze bakabihabwa.

Perezida Kagame yashimiye Dr Mike O'Neal wayoboye iyi kaminuza na madamu we Nancy O'Neal kuko ari bo bagize uruhare rukomeye mu gutuma ubu bufatanye bubaho.

Yavuze ko impande zombi zavuganye bwa mbere O'Neal yasuye u Rwanda mu 2004, ndetse icyo gihe nta wari gutekereza ko ikiganiro bagiranye kuri gahunda y'icyerekezo cy'uburezi bw'u Rwanda cyavamo umubano uri ku rwego rukomeye nk'uko bimeze uyu munsi.

Ati 'Ntibyatwaye igihe kirekire ngo tubone umusaruro. Mu 2006 abanyeshuri ba mbere 10 b'Abanyarwanda bagiye kwiga muri Oklahoma Christian University binyuze muri buruse ya Perezida. Nyuma y'imyaka 20, hari abarenga 700 bari gutanga umusaruro mu miyoborere harimo n'abayobozi bakuru muri guverinoma no mu rwego rw'abikorera.'

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y'ubu bufatanye ubu mu Rwanda habaye igicumbi cya kaminuza mpuzamahanga kandi bihuye n'intego y'igihugu.

Ati 'Bimwe mu bikomeye ubu bufatanye bwagezeho ni uko ubu mu Rwanda habarizwa Kaminuza nyinshi zo ku rwego mpuzamahanga. Ibi bihuye na gahunda y'iterambere y'igihugu cyacu cyo guhinduka igicumbi cyo guhanga ibishya mu karere. Bisobanuye byinshi kuri twe. Izi kaminuza ntabwo zigisha Abanyarwanda gusa, zigisha n'abanyeshuri bavuye ku mugabane wose.'

Yerekanye Afurika ifite impano nyinshi ariko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo kuziteza imbere.

Ati 'Ni ngombwa gukurikirwa n'ibikorwa tugaha urubyiruko rwacu ubumenyi ngo bashobore guhangana n'abandi bo hirya no hino ku Isi. Ubwo ni bwo tuzashobora kubaka iterambere mu bukungu rirambye.'

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n'iyi kaminuza bizakomeza kubakira ku byagezweho mu bufatanye bumaze imyaka myinshi.

Ati 'Imya 20 ni intambwe ikomeye. Dukomeze dufatanye kwandika amateka muri uru rugendo'

Kuva iyi kaminuza yatangira gukorana n'u Rwanda, imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abantu 784, bize amasomo atandukanye arimo icungamutungo, ubucuruzi, gucunga imishinga n'imiyoborere, mu byiciro bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri bagiye bajya kwiga kuri buruse y'Umukuru w'Igihugu batanze umusaruro bituma izindi kaminuza nyinshi zagura uburyo bw'ubufatanye.

Kaminuza ya OC yatangije ishami mu Rwanda mu 2012 hashingiwe ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kubera umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati yayo n'iki gihugu.

Iyi kaminuza itanga impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga, kuko amasomo itangira mu Rwanda ni amwe n'atangirwa ku cyicaro gikuru cyayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Isabukuru y'imyaka 20 ubufatanye bwa OC n'u Rwanda bumaze yitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Perezida Kagame yavuze ko iyi kaminuza yahaye ubumenyi Abanyarwanda ubu bari gukora mu nzego zitandukanye z'igihugu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibi birori byabereye muri KCC
Byari ibyishimo kuri bamwe mu bayizemo n'abandi bagiye kwishimira umusanzu wa OC mu iterambere ry'u Rwanda
Perezida Kagame yashimiye abayobozi ba OC ku bufatanye busanzweho anizeza ko buzakomeza
Hari abafashe umwanya w'ifoto izabibutsa uyu munsi
Intore zacinye akadiho imbere y'abashyitsi bitabiriye ibi birori

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntizigisha-abanyarwanda-gusa-zigisha-n-abavuye-ku-mugabane-perezida-kagame-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)