Aba bafatiwe mu cyuho mu ijoro rishyira ku wa 26 Gicurasi 2026, mu Karere ka Muhanga Umurenge Kabacuzi mu Kagari Butare, barimo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.
Muri abo harimo batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa by'ubucukuzi bunyuranyije n'amategeko, aho nabafatanywe amabuye barimo bagura, na ho bane bandi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko igikomeye mu byakozwe ari ugufata abashukaga urubyiruko ngo rujye kubacukurira amabuye mu buryo butemewe ruyabazanire bayagure.
Ati 'Bariya batanu bafashwe barimo bagura amabuye mu buryo butemewe, kandi bakanashora urubyiruko mu bucukuzi ngo babagurire umusaruro, babashukishije amafaranga. Abagura batanga amafaranga mbere, kandi bagashora ruriya rubyiruko ngo rujye kubashakira amabuye.'
Kugeza ubu abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Kiyumba, aho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.