Miliyari zirenga 9,5 Frw zimaze gushumbushwa abahinzi n'aborozi bahuye n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo Leta yayitangije mu 2019, nyuma yo kubona ko abahinzi n'aborozi bahura n'ibihombo bituruka ku biza.

Ntirenganya Jean Baptiste wo mu Karere ka Rusizi wafashe ubwishingizi bw'inka enye muri 17 afite, avuga ko aherutse kugira ibyago inka imwe mu zo yafatiye ubwishingizi irarwara irapfa.

Ati 'Iyo nka yari ifite agaciro ka miliyoni 1 Frw, bitarenze amezi abiri ikigo cya Sonarwa nafashemo ubwishingizi cyahise kinshumusha miliyoni 1 Frw bimpa isomo bituma mfata ubwishingi bw'inka 10'.

Umuhinzi cyangwa umworozi ukeneye gushinganisha ibihingwa cyangwa amatungo ye yiyishyura 60%, Leta ikamwishyurira 40%.

Museruka Joseph, ushinzwe gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo muri RAB yavuze ko kuva mu 2019, ubwitabire mu gufata ubwishingizi bugenda bwiyongera kuko kuri ubu hishingiwe inka zirenga ibihumbi 50, ingurube zirenga ibihumbi 15, inkoko zisaga ibihumbi 400 na hegitari zirenga ibihumbi 32 z'ibihingwa bifatirwa ubwishingizi ku mwaka.

Nubwo bimeze gutyo, haracyari urugendo kuko ugereranyije umubare wa hegitari z'ibihingwa zakabaye zifatirwa ubwishingizi, ukareba n'umubare w'amatungo yakabaye afatirwa ubwishingizi usanga ibifatirwa ubwishingizi bikiri bike.

Urugero nko mu Karere ka Rusizi hegitari z'igihingwa cy'ibigori zakabaye zifatirwa ubwishingizi ni hegitari 1037 ariko izafatiwe ubwishingizi ni 49, umuceri izigomba gufatirwa ubwishingizi ni hegitari 2.909, izafatiwe ubwishingizi ni 2.787, soya izikwiye gufatirwa ubwishingizi ni 1.299, izabufatiwe ni O, ibishyimbo izikwiye kubufatirwa ni hegitari 21.319 ariko izibufite ni 0.

Muri ako karere inka zikwiye gufatirwa ubwishingizi ni 26.959, izabufatiwe ni 1.032, inkoko zakabaye ni 103.505, izabufatiwe ni 5.141, ingurube zikwiye gufatirwa ubwishingizi ni 50.458 izabufatiwe ni 450, amafi yo mu Karere ka Rusizi yakabaye afatirwa ubwishingizi ni 100.000 ayabufatiwe ni 10.000.

Ni mu gihe u Rwanda rufite ntego ko mu mwaka wa 2030 amatungo ajya mu bwishingizi agomba kuzagera kuri 30% na 30% by'ubuso buri mu byanya byatoranyijwe n'ubuso buhujwe nabwo buzaba buri mu bwishingizi.

Museruka yavuze ko ku rwego rw'igihugu abahinzi barenga ibihumbi 200 bitabiriye gahunda ya 'Tekana urishingiwe muhinzi mworozi', aho miliyari zisaga 17 Frw ari zo zimaze gukusanwa n'abahinzi bishyura ubwishingizi.

Ati "Kugeza ubu miliyari zisaga 9,5Frw zimaze gushumbushwa abahinzi bahuye n'ibiza, aho mu minsi 30 baba bamaze kwishyurwa n'ibigo by'ubwishingizi"

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yashyimye gahunda ya Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda ya 'Tekana urishingiwe muhinzi mworozi', asaba abahinzi n'aborozi kuyitabira mu kwirinda ibihombo bituruka ku biza.

Ntirenganya Jean Baptiste nyuma yo gushumbushwa inka ye yapfuye iri mu bwishingizi, yahise ashyiramo izindi esheshatu
Mu matungo yishingirwa harimo inkoko, ingurube, inka n'amafi
RAB iri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abahinzi n'aborozi gufata ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-zirenga-9-5-frw-zimaze-gushumbushwa-abahinzi-n-aborozi-bahuye-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)