Iminsi 100 yo Kwibuka isiga abarokotse Jenoside batishoboye bunganiwe ibifite agaciro ka miliyari 1 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, ubwo Ihuriro ry'inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, ryibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro basobanurirwa ubwicanyi bwahakorewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko gusura inzibutso no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda, ari ikimeneyetso cyiza kigaragaza ko ibi bigo na byo biri mu murongo wo gusigasira amateka.

Yavuze ko ibi bikorwa birema ndetse bikanatera imbaraga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abo mu byiciro bitandukanye babasura bakanabashyigikira hirya no hino mu gihugu, ibyereka Abarokotse Jenoside ko atari bonyine.

Ati 'Iyo abantu baje bagasura urwibutso bagasura abarokotse Jenoside bakabashyigikira, bibarema umutima. Ubu icyunamo cy'iminsi 100 kijya kurangira abarokotse Jenoside baremewe ibintu bifite agaciro k'arenze miliyari 1 Frw, abenshi bahabwa inka, bakubakirwa inzu, bagasanirwa inzu, bagahabwa amatungo magufi, bagahabwa amafaranga abafasha gutangira ubucuruzi buciriritse.''

Ahishakiye yakomeje avuga ko ibyo bintu byose ari umusanzu ukomeye mu bumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda.

Ati 'Ni ibintu byiza rero birwanya ihungabana, iyo umuntu yeretswe urwo rukundo, bakamushyigikira bituma uwarokotse yumva ko atari wenyine akumva ko ari kumwe n'abantu biteguye kumwumva no kumushyigikira.''

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Ndagijimana Laurent, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro babikoze kugira ngo bahakure inyigisho zibafasha gukomeza kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda yaba hagati yabo ndetse n'abo bakoresha, bitandukanye n'abababanjirije bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Turashaka kubaka Umunyarwanda ufite umurage mwiza yaha uwo yabyaye kandi ntiwamuha uwo murage utarebye amateka nk'aya twabonye.''

Mukandera Marie Jeanne na we ubarizwa muri iri huriro, yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bongera kumva ko bagomba gushyira hamwe bakubaka ubumwe mu bakozi bakoresha, na bo bagatanga umusanzu mu kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko kuba Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro batereranwe n'amahanga byamweretse ko gushyira hamwe nk'Abanyarwanda ari byo bizatuma iterambere ryiyongera aho kwiringira ak'imuhana

Ati 'Ubu twageze kure kuko niba ukora ugakorera mu gihugu gitekanye, niba ushora imari aho izunguka, niba ubuyobozi bw'Igihugu buguha inama kugira ngo ibyo ukora ubinoze neza ni umusanzu ukomeye twabonye muri iyi myaka 32 bitandukanye na Leta ya mbere ya Jenoside.''

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo Abatutsi barenga 105.000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakora mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda bunamiye abishwe muri Jenoside biyemeza kuguma kuba hafi abayirokotse
Abakora mu nganda zitunganya umuceri basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro
Mukandera Marie Jeanne yavuze ko yishimira gukorera mu gihugu gifite ubuyobozi bwiza bwimakaza ubumwe n'ubwiyunge
Abakora mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko buri mwaka mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse baremerwa ibifite agaciro ka miliyari 1 Frw
Umuyobozi w'Ihuriro ry'inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Ndagijimana Laurent, yavuze ko bazakomeza gusura abarokotse Jenoside no kubaba hafi mu rugendo u Rwanda rukomeje rwo kwiyubaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iminsi-100-yo-kwibuka-isiga-abarokotse-jenoside-batishoboye-bunganiwe-ibifite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)