Impaka zasembuwe n'ikiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thiery aherutse gutanga mu biganiro byateguwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.
Dr Murangira yavugiyemo ati 'Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe itegeko rireba.'
Kuva ku wa 27 Gicurasi 2026, iyi ngingo iri mu itegeko ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi, iri mu zaganiriweho n'abantu benshi bamwe bayirwanya abandi basa nk'abayininura.
Uwiyita Mpitabazenga ati 'Murahana umuguzi umucuruzi yigaramiye? Nyamara ubanza abagaboâ¦'
Uwiyise Socrates we ati 'Hanyuma se ni nde uzakurikiranwa, uwagurishije imibonano mpuzabitsina cyangwa uwayiguze? Dukeneye ubusobanuro burambuye.'
Uwiyise Heritage Rwanda we asanga hakwiye guhanwa ucuruza aho guhana umuguzi.
Ati 'Ndumva barenga ikibazo aho kiri, abagurisha tubanyuraho twese ku muhanda na bo bashyizeho ayo mategeko barababona kenshi ndumva mwajya mubafata mukabahana nk'uko abazunguzayi babafata ibindi ni ugushakira aho ikibazo kitari.'
Barigira Gabriel we asanga bakwiye kubyita ishimwe.
Ati "Ariko amategeko afite ikibazo pe! Habanza iki? Gutanga amafaranga cyangwa kuyasaba? Gahunda ni imwe kurangira umugabo ari we uri mu bibazo. None se ubundi abumvikanye kugura kuki batabyita ishimwe cyangwa impano."
Hari n'uwavuze ko abakobwa bicuruza batabayeho bishobora gusenya ingo z'abashatse.
Ati 'Erega na RIB/THIERRY na we ni ukwigiza nkana aravuga ibidashoboka none se igitsina cy'ubuntu kibaho? Maze n'umugore wawe iyo utahashye ntaguhaâ¦Si nko kukigura se...? Ikindi indangamirwa zifite akamaro kuko zitabayeho, abagore n'abakobwa bafatwa ku ngufu baba benshi n'ingo zasenyuka zagwira cyane muri iki gihe indaya zubakiye abantu benshi cyane....'
Uwiyita Cobra we ati 'RRA nibahe EBM muve muri ayo, wabonye he itegeko ribuza ugura rikemerera ugurisha? Injustice!'
Abishimiye iyi ngingo bose bahuriza ku kuba bagiye kujya baryamana n'abakobwa ku buntu.
Mahoro ati "Nibatangire rero bajye baduhera ubuntu dore aho bahereye baducucura ,abo bakobwa ba Yezebeli"
Mu bihugu bimwe ibyo kwicuruza si imirimo izwi ariko usanga bigira uruhare rukomeye mu bukungu bw'igihugu.
Nko muri Thailand ibikorwa by'ubucuruzi bifitanye isano no kwicuruza byinjiza akayabo nubwo uburaya atari umurimo wanditse.
Raporo yo mu 2026 ivuga ko ibikorwa by'ubucuruzi cyangwa iby'ubukerarugendo bishobora kuvuka bishingiye ku mibonano mpuzabitsina byinjirije iki gihugu miliyari 32$ mu mwaka wa 2022, bingana na 3,2 % by'umusaruro mbumbe wa Thailand.
Ibi bikorwa byatanze akazi ku bantu ibihumbi 450 mu buryo butaziguye cyane cyane muri za hoteli n'ibindi bikorwa ahakorewe imibonano mpuzabitsina. Leta yakusanyije hafi miliyoni 230$ mu misoro yavuye mu bikorwa bifitanye isano n'ibi bikorwa.
Muri Ethiopia na ho ugeze muri hoteli aba afite amahitamo y'uko muri serivisi bamuha harimo n'umukobwa umumara irungu mu gitanda, akishyura amafaranga ya serivisi yabyo.
Mu Rwanda bihanwa n'amategekoâ¦
Mpinga Collette abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ibi bikorwa bisanzwe bikorerwa ku karubanda ku buryo iri tegeko ryaba ari irya vuba.
Ati 'Ariko aya mategeko ni mashya aje vuba? Kuko ibi bintu bisanzwe bikorwa kdi sindabona uwabiryojwe.'
Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi mu rivuga ibikorwa bibujijwe birimo no kwishyura umuntu hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina.
Ingingo ya 24 ivuga ko umuntu agamije inyungu, ushishikariza, woshya, uyobya, ureshya, uhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo; gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore; gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y'undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y'undi aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n'urukiko kimwe muri ibi bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.